AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye itsinda ry’Abaminisitiri baturutse muri Angola

Yanditswe Apr, 15 2022 17:45 PM | 25,183 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye itsinda ry’Abaminisitiri baturutse muri Angola riyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Amb. Téte António, wanamugejejeho ubutumwa Perezida João Lourenço yageneye Perezida Kagame.

Minisitiri kandi ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Angola, yatanze raporo ku masezerano y'ubufatanye agera ku 9 yasinywe hagati y'u Rwanda na Angola.

Amwe mu masezerano yashyizweho umukono n'abaminisitiri batandukanye arimo imikoranire mu kuvanaho gusoreshwa inshuro 2, kohererezanya abanyabyaha, ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, imikoranire y'inzego z'ibanze, ubuzima, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Minisitiri w'ububanye n'amahanga wa Angola avuga ko aya masezerano azafasha abaturage b'ibihugu byombi, kuko aya mazeserano atanga amahirwe y'urujya n'uruza rw'abaturage kuko abaturage batazajya babazwa visi mu gihe bashaka bashaka kujya Angola cyangwa abaturage ba Angola baje mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama