Yanditswe Apr, 15 2022 17:45 PM | 24,658 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente
yakiriye itsinda ry’Abaminisitiri baturutse muri Angola riyobowe na Minisitiri
w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Amb. Téte António, wanamugejejeho ubutumwa
Perezida João Lourenço yageneye Perezida Kagame.
Minisitiri kandi ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Angola, yatanze raporo ku masezerano y'ubufatanye agera ku 9 yasinywe hagati y'u Rwanda na Angola.
Amwe mu masezerano yashyizweho umukono n'abaminisitiri batandukanye arimo imikoranire mu kuvanaho gusoreshwa inshuro 2, kohererezanya abanyabyaha, ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, imikoranire y'inzego z'ibanze, ubuzima, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Minisitiri w'ububanye n'amahanga wa Angola avuga ko aya masezerano azafasha abaturage b'ibihugu byombi, kuko aya mazeserano atanga amahirwe y'urujya n'uruza rw'abaturage kuko abaturage batazajya babazwa visi mu gihe bashaka bashaka kujya Angola cyangwa abaturage ba Angola baje mu Rwanda.
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru