Yanditswe Aug, 19 2022 20:35 PM | 93,353 Views
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasuye ibikorwa by’amajyambere mu karere ka Rutsiro biri mu rwego rw’ubuhinzi n’uburezi.
Mu buhinzi, Minisitiri w’intebe yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rukoresha abasaba ibihumbi 2000 n’igishanga cya Bitenga.
Mu rwego rw’uburezi, Minisitiri w’intebe yasuye ibigo by’amashuri birimo urwunge rw’amashuri rwa Bitenga,ishuri rya APAKAPE ndetse na TVET Bumba.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko Ministri w'Intebe yahisemo gusura Akarere ka Rutsiro kubera ko kakiri inyuma mu bipimo byinshi by'imibereho myiza n'iby'iterambere ry'abagatuye ugereranyije n'utundi turere.
Mu kiganiro cyihariye na RBA, Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hari inama
nyinshi Minisitiri w'intebe yatanze zigamije guhindura imikorere mu nzego zose
zireberera abaturage, hagamijwe kwihutisha iterambere ryabo.
Minsitri w'intebe yanasuye kandi abahinzi
babyaza umusaruro igishanga cya Bitenga, bakaba ari abahinzi basaga 800 bo mu
cyiciro cya mbere n'icya 2 by'ubudehe.
Minisitiri w'intebe yamenyesheje aba bahinzi ko nyuma ya sezo esheshatu leta izabasimbuza abandi na bo batishoboye kugira ngo bakibyaze umusaruro na bo biteze imbere.
Aha ni ho Minisitiri w'intebe yahereye abasaba gukorana umwete biruseho kugira ngo icyo gihe kizagere baramaze kwiteza imbere no kuva mu byiciro ubu barimo.
Aba bahinzi bamaze saisons 2 bahinga igishanga cya Bitenga bivuze ko hasigaye saisons 4.
Muri izo
saisons 2 bamaze bagihinga, ngo bashoye miliyoni 9 mu buhinzi bw'ibirayi
n'amashaza, bakuramo umusaruro wa miliyoni 157.
Minisitiri Gatabazi yatangaje ko kugira ngo abo
bahinzi igihe cyo kubasimbuza abandi baturage batishoboye kizagere baragize aho
bagera mu iterambere, inzego bireba zikwiye kubafasha mu bya tekinike no
kubongerera ubumenyi, ndetse no kubaha inyongeramusaruro cyane cyane ifumbire
zihagije.
Urugendo rwa Ministri w'intebe mu Karere ka
Rutsiro rwasojwe n'inama yagairanye
n'abayobozi batandukanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru