AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasuye ibikorwa by’amajyambere mu karere ka Rutsiro

Yanditswe Aug, 19 2022 20:35 PM | 93,353 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasuye ibikorwa by’amajyambere mu karere ka Rutsiro biri mu rwego rw’ubuhinzi n’uburezi.

Mu buhinzi, Minisitiri w’intebe yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rukoresha abasaba ibihumbi 2000 n’igishanga cya Bitenga.

Mu rwego rw’uburezi, Minisitiri w’intebe yasuye ibigo by’amashuri birimo urwunge rw’amashuri rwa Bitenga,ishuri rya APAKAPE  ndetse na TVET Bumba.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko Ministri w'Intebe yahisemo gusura Akarere ka Rutsiro kubera ko kakiri inyuma mu bipimo byinshi by'imibereho myiza n'iby'iterambere ry'abagatuye ugereranyije n'utundi turere. 

Mu kiganiro cyihariye na RBA, Minisitiri Gatabazi yatangaje ko hari inama nyinshi Minisitiri w'intebe yatanze zigamije guhindura imikorere mu nzego zose zireberera abaturage, hagamijwe kwihutisha iterambere ryabo.

Minsitri w'intebe yanasuye kandi abahinzi babyaza umusaruro igishanga cya Bitenga, bakaba ari abahinzi basaga 800 bo mu cyiciro cya mbere n'icya 2 by'ubudehe. 

Minisitiri w'intebe yamenyesheje aba bahinzi ko nyuma ya sezo esheshatu leta izabasimbuza abandi na bo batishoboye kugira ngo bakibyaze umusaruro na bo biteze imbere.

Aha ni ho Minisitiri w'intebe yahereye abasaba gukorana umwete biruseho kugira ngo icyo gihe kizagere baramaze kwiteza imbere no kuva mu byiciro ubu barimo.

Aba bahinzi bamaze saisons 2 bahinga igishanga cya Bitenga bivuze ko hasigaye saisons 4. 

Muri izo saisons 2 bamaze bagihinga, ngo bashoye miliyoni 9 mu buhinzi bw'ibirayi n'amashaza, bakuramo umusaruro wa miliyoni 157.

Minisitiri Gatabazi yatangaje ko kugira ngo abo bahinzi igihe cyo kubasimbuza abandi baturage batishoboye kizagere baragize aho bagera mu iterambere, inzego bireba zikwiye kubafasha mu bya tekinike no kubongerera ubumenyi, ndetse no kubaha inyongeramusaruro cyane cyane ifumbire zihagije.

Urugendo rwa Ministri w'intebe mu Karere ka Rutsiro rwasojwe n'inama yagairanye  n'abayobozi batandukanye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage