Yanditswe Dec, 02 2021 18:52 PM | 76,032 Views
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda,Dr Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n'umuyobozi mukuru w'ikigo mpuzamahanga gitanga ubuvuzi hifashishijwe ikoranabuganga, Babyl, byibanze ku kunoza imikorere n'imikoranire.
Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze Babyl Dr Ali Parsa avuga ko yishimira urwego serivisi n'ubuzima Babyl itanga mu Rwanda n'ahandi ikorerera,ariko ngo hari byinshi batarageraho bikeneye ubufatanye bw'ibihugu birimo n'u Rwanda.
Yagize ati ""Ibihugu byose bihangayikishijwe n'ikibazo cyo kwegereza abaturage ubuvuzi kandi ku kiguzi gito,akamaro k'ibigo nk'iki cyacu n'akamaro k'ikoranabuganga muri rusange,ni ugutuma ibyo dukora byose bikemura icyo kibazo. Navuga ko ibitarakemuka butari mu Rwanda gusa; ni ko bimeze mu bihugu 16 dukoreramo birimo Leta Zunze ubumwe za Amerika,u Bwongereza na Malaisia...hose hari ibibazo rusange bikeneye ibisubizo rusange ku rwego mpuzamahanga."
Ku rundi ruhande, Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko ibiganiro uyu muyobozi yagiranye na Minisitiri w'Intebe bitanga icyizere cy'ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bikiri murwego rw'ubuvuzi
Kuri ubu abaturarwanda bitabira serivisi za Babyl buri munsi bagera ku bihumbi 40.
Abaturarwanda basaga miliyoni ebyiri n'igice bamaze kwiyandikisha muri Babyl ,abasaga Ibihumbi 500 bakaba ari bo babonye serivisi itanga z'ubuvuzi bw'iyakure (online) ku bufatanye bw'amavuriro n'amafarumasi asanzwe akorera hirya no hino mu gihugu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru