Yanditswe Aug, 07 2019 09:10 AM | 8,875 Views
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard
Ngirente arasaba abitabiriye inama y'iminsi ibiri ku kwihaza mu biribwa muri Afurika
kwirinda ko imyanzuro bahafatiye ko iguma mu magambo gusa ahubwo ishyirwe mu
bikorwa kugira ngo ikibazo cy'inzara yazahaje umubare munini wabatuye uyu
mugabane kibonerwe umuti urambye.
Ikibazo cy'inzara ku batuye Afurika no gushakisha umuti wacyo, inama y'iminsi 2 ishojwe abasaga 250 baturutse hirya no hino ku isi biyemeje gushyira imbaraga zabo hamwe kugira ngo uyu mugabane ubone ibiribwa bihagije.
Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko urubyiruko rugize 60% by'abaturage ba Afurika bagomba gukundishwa ubuhinzi nkuko mu Rwanda byatangiye kumera.
Ati “Mu myaka 15 ishize ntiwashoboraga kubona umu engeniyeri muto ajya gukora ubuhinzi ariko ubu dufite umubare munini wabo kandi barishimye ko barimo gukorera amafaranga. Ariko byasabye ko tubanza kubereka ko ubu ari ubucuruzi bwiza mu Rwanda none ubu dufite abasaga 600 baba engeniyeri bakiri bato mu makoperative y'ubuhinzi ndetse nta nubwo barimo gusaba akazi ahubwo barimo kwihangira imirimo ubwabo.”
Olusegun Obasanjo wigeze kuyobora igihugu cya Nigeria mu myaka isaga 12 ishize asanga hagomba kuba ubufatanye hagati y'abashakashatsi, abahinzi n'abaguzi.
Minisitiri w'Intebe w'U Rwanda yifuje ko ibyahavugiwe byazashyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi Mukuru w'Ungirije w'Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuhinzi n'ibiribwa ku isi Maria Helena Semedo arishimira ibyavuye muri iyi nama y'iminsi 2 yaberaga i Kgali.
Muri Afurika 30% by'abana barangwingiye bitewe n'ikibazo cy'imirire mibi. 2.3% by'ingengo y'imari muri Afurika ni yo ishyirwa mu buhinzi gusa, ndetse ibiribwa byangirika igihe cyo gusarura bigera kuri tone miliyoni buri mwaka ni ukuvuga ko bingana n’asaga miliyoni 100 z'amadorali.
Uyu mugabane ukaba utakaza miliyoni 670 z'amadorali buri mwaka bitewe n'ubumara bwa Afflotoxin bwinjira mu myaka igihe cyo gusarura.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru