Yanditswe Jun, 27 2022 19:08 PM | 156,424 Views
Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong aratangaza ko ibihugu by’u Rwanda na Singapore byahisemo gukomera ku ntego zabyo zo gutera imbere no guharanira imibereho y’abaturage babyo kuko bizi neza icyerekezo byifuza kuganamo.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ari kumwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro nyuma y’ibiganiro byabo bombi.
Igihugu cya Singapore ni igihugu gito kiri ku buso bwa kilometero kare 728.6, kikaba gituwe n’umubare w’abaturage ugera kuri miliyoni 5.6.
Nyuma yo kubona ubwigenge bwacyo, cyahise gikora impinduramatwara mu bukungu bwacyo maze kuva icyo gihe gitangira gutera imbere ku muvuduko wo hejuru.
Kuri ubu kibarirwa mu bihugu bikize cyane ku mugabane wa Asia, kuko nk'uko imibare y’umwaka w’2020 bigaragaza, umuturage umwe wa Singapore abarirwa ibihumbi 60 by'Amadolari ya Amerika ku mwaka.
Kugera kuri uyu musaruro ariko byasabye ingamba zihamye z’ubuyobozi bufite icyerekezo bworoheje ishoramari muri rusange.
Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu wagiriye uruzinduko mu Rwanda, avuga ko uku kwiyemeza guteza imbere igihugu kutabuza abanenga kunenga gusa, ngo icyangombwa ni ugukomera ku cyagirira abaturage akamaro.
Yagize ati "U Rwanda rwakoze impinduka mu bukungu mu miyoborere yarwo ariko narwo ndetse n’ingamba z'iterambere muri rusange kandi bigaragara, ariko kandi uko bwije uko bukeye hakomeza kumvikana amajwi asa nanenga ibiriho bikorwa mu gihugu. Yunganira mugenzi wa Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Perezida Paul Kagame nawe avuga ko nta shingano igihugu gifite zo guhora cyisobanura ku banenga ibikorerwa abaturage kuko bazi icyerekezo baganamo.
Abayobozi bombi bavuga ko ibi bihugu byombi bihuriye kuri byinshi harimo icyerekezo kimwe n’inyota yo guteza imbere abaturage babyo.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru