AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe wa Singapore yashimye impinduka mu bukungu ziri mu Rwanda

Yanditswe Jun, 27 2022 19:08 PM | 157,456 Views



Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong aratangaza ko ibihugu by’u Rwanda na Singapore byahisemo gukomera ku ntego zabyo zo gutera imbere no guharanira imibereho y’abaturage babyo kuko bizi neza icyerekezo byifuza kuganamo.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ari kumwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro nyuma y’ibiganiro byabo bombi.

Igihugu cya Singapore ni igihugu gito kiri ku buso bwa kilometero kare 728.6, kikaba gituwe n’umubare w’abaturage ugera kuri miliyoni 5.6.  

Nyuma yo kubona ubwigenge bwacyo, cyahise gikora impinduramatwara mu bukungu bwacyo maze kuva icyo  gihe gitangira gutera imbere ku muvuduko wo hejuru. 

Kuri ubu kibarirwa mu bihugu bikize cyane ku mugabane wa Asia, kuko nk'uko imibare y’umwaka w’2020 bigaragaza, umuturage umwe wa Singapore abarirwa ibihumbi 60 by'Amadolari ya Amerika ku mwaka. 

Kugera kuri uyu musaruro ariko byasabye ingamba zihamye z’ubuyobozi bufite icyerekezo bworoheje ishoramari muri rusange.

Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu wagiriye uruzinduko mu Rwanda, avuga ko uku kwiyemeza guteza imbere igihugu kutabuza abanenga kunenga gusa, ngo icyangombwa ni ugukomera ku cyagirira abaturage akamaro.

Yagize ati "U Rwanda rwakoze impinduka mu bukungu mu miyoborere yarwo ariko narwo ndetse n’ingamba z'iterambere muri rusange kandi bigaragara, ariko kandi uko bwije uko bukeye hakomeza kumvikana amajwi asa nanenga ibiriho bikorwa mu  gihugu. Yunganira mugenzi wa Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Perezida Paul Kagame nawe avuga ko nta shingano igihugu gifite zo guhora cyisobanura ku banenga ibikorerwa abaturage kuko bazi icyerekezo baganamo.

Abayobozi bombi bavuga ko ibi bihugu byombi bihuriye kuri byinshi harimo icyerekezo kimwe n’inyota yo guteza imbere abaturage babyo.

Sylvanus Karemera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura