Yanditswe Jul, 21 2022 14:40 PM | 50,400 Views
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard Ngirente yageze i Arusha muri Tanzania aho ahagariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Nama y’Abakuru b’ibihugu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni inama ya 22 biteganyijwe ko izatangira kuwa Gatanu w'iki cyumweru ikazamara iminsi 2.
Iyi nama ikaba yabimburiwe n’umwiherero wo ku rwego rwo hejuru wiga ku isoko rusange rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasiraza. Inama yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente.
Iyi nama ihurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego za Leta, abikorera ku giti cyabo, abo muri sosiyete sivile n'abandi bafatanyabikorwa bose hamwe babarirwa muri 300, ku bijyanye n'amasezerano y'isoko rusange mu muryango muryango wa Afurika y'iburasirazuba.
Bararebera hamwe aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano bigeze, imbogamizi zirimo n'uburyo bwo kuzikuraho ndetse n'inzego abafatanyabikorwa b'uyu muryango batangamo umusanzu wabo kugira ngo iri soko ribe impamo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru