AGEZWEHO

  • Abarenga ibihumbi 5 baza kwivuriza mu Rwanda buri mwaka baturutse mu mahanga- MINISANTE – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje muri UR kwirinda kwiyandarika

Yanditswe Oct, 25 2024 17:10 PM | 354,162 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yasabye abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, gukorera Igihugu no kurangwa n’indangagaciro zikwiye.

Yabigarutseho mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 8000 basoje muri Kaminuza y’u Rwanda, byabereye muri Stade ya UR-Huye ku wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Abahawe impamyabumenyi muri Kaminuza y'u Rwanda ni 8068, barimo ab'igitsinagore 3109 n'ab'igitsinagabo 4959. Aba banyeshuri barimo abasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu cya Kaminuza n'abahawe impamyabumenyi y'ikirenga, PhD.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yasabye abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro zikwiye.

Ati “Ubutumwa bw’ingenzi twabagezaho muri rusange ni ukwitwara neza, mugakunda Igihugu, mugakorera Igihugu kandi mukirinda kwiyandarika.’’ 

Yabasabye no gukomeza kwimakaza indangagaciro zo gukunda Igihugu. Ati “Tugomba gutekereza cyane no gushaka ibisubizo byo guhanga udushya by’ibibazo, no kwita ku mushinga ibafitiye inyungu ndetse n’Igihugu.’’

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yibukije abasoje amasomo ko iterambere ry’Igihugu rihera ku rubyiruko. 

Yagize ati “Ndabashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kibaha. Mu gihe kiri imbere, muzazirikane ko intsinzi yanyu idashobora gutana n’iterambere ry’Igihugu."

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko abize muri UR bahesheje agaciro imiryango yabo ndetse n’Igihugu.

Ati “Guverinoma ibatezeho umusaruro ukomeye mu gukomeza guteza imbere uru Rwanda kandi turabifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bwo hanze y’ishuri no mu mirimo itandukanye muzakorera Igihugu cyacu.”

Mu basoje amasomo harimo abarenga 100 baturuka mu bihugu 24 bitandukanye byo ku Isi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ati “Bigaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kunoza ireme ry’uburezi buyitangirwamo ku buryo n’abanyeshuri baturutse hanze y’u Rwanda bishimira kuyigamo.’’

Mu banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2024, abagera kuri 53 bahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, 946 bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu gihe 6657 bahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda babwiwe ko bitezweho gukemura ibibazo Igihugu gihura nabyo no kugaragaza impinduka zizahindura imibereho y’abaturage.


Ishimwe Israel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika