AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe yasabye abikorera gucika ku ngeso yo kubaza abakiliya niba bakeneye EBM

Yanditswe Nov, 19 2022 18:27 PM | 317,405 Views



Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngire ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yitabiriye ibirori byo gushimira abasora ku rwego rw'igihugu, ibirori bisoza ukwezi kwahariwe gushimira abasora mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya 20 hizihijwe umunsi wo gushimira abasora, umunsi wahuriranye n'isabukuru y'imyaka 25 Ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahôoro cyimaze.

Uyu munsi urizihizwa ku nsanganyamasTiko igira iti: "Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza."

Mu myaka 25 ishize Ikigo cy'imisoro n'amahôoro kigiyeho amafaranga gikusanya yakomeje kwiyongera buri mwaka ku buryo yavuye hafi kuri miliyari 60 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 1998/1999 agera kuri miliyari 1,910.2 (miliyari igihumbi magana cyenda na 10) yakusanyijwe mu mwaka wa 2021/2022.

Ni mu gihe umubare w'abasora nawo wiyongereye bigaragara bava kuri 633 mu mwaka wa 1998 none ubu bakaba bageze ku 383 103.

By'umwihariko kuri uyu munsi hizihizwa ibirori by'abasora Rwanda Revenue Authority yagaragaje ko yageze ku ntego yari yihaye kuko muri 2021/2022 mu isanduku ya leta hinjiye imisoro ingana na miliyari 1,910.2 mu gihe intego yari miliyari 1,831.3 z'amafaranga y'u Rwanda, bivuze inyongera ya 4.3%.

Ku birebana n'imisoro yo mu nzego z'ibanze naho intego yagezweho ku gipimo kingana na 109.3% kuko hakusanyijwe miliyari 178.3mu gihe intego yari miliyari 163.1.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasabye abasora gukoresha inyemezabuguzi ya EBM, bagacika ku ngeso yo kubaza abaguzi niba bayikeneye cyangwa batayikeneye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura