AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yashimye ubufatanye bw'u Bushinwa mu iterambere rya Afurika

Yanditswe Nov, 16 2021 14:23 PM | 48,593 Views



Kuri uyu wa Kabiri hifashishijwe ikoranabuhanga,Minisitiri w'Intebe Dr Edourd Ngirente yitabiriye ihuriro rya kane ry'ubufatanye bw'inzego z'ibanze rya Afurika n'u Bushinwa ashimangira ko hakwiye kugumaho ubushake bwa politiki mu gushimangira ubufatanye bwa Afurika n'u Bushinwa. 

Mu ijambo Minisitiri w'Intebe, Dr. Edourd Ngirente yagejeje kubitabiriye iri huriro hifashishijwe ikoranabuhanga,  avuga ko Guverinoma y'u Rwanda ishima  ubufatanye buhari hagati y' ibihugu byombi, ndetse no hagati y' ubushinwa na Afurika muri Rusange. 

Minisitiri w' intebe Edourd Ngirente kandi yavuze ko ubu bufatanye bwafashije mu iterambere mu nzego zitandukanye. 

Yagize ati "Ubufatanye bwacu n'u Bushinwa, bwagize uruhare mu iterambere ry' inzego zitandukanye harimo kubaka ibikorwaremezo, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, Ikoranabuhanga, ubucukuzi bw' amabuye y' agaciro, gutwara abantu n' ibintu ndetse n' ubukerarugendo." 

Yunzemo ati "U Bushinwa na Afurika byakoranye bya hafi mu kuzamura umubano ushingiye kuri politiki n' imibereho myiza y'abaturage, none ubu u Bushinwa ni umwe mub ashoramari bari ku isonga muri Afurika." 

Avuga ku cyorezo cya COVID19,  Minisitiri w'Intebe yagaragaje ko u Bushinwa bwafashije Afurika n'u Rwanda by'umwihariko  mu rugamba rwo  guhangana n'iki cyorezo kuva cyakwaduka. 

Ati "Twungukiwe mu bufatanye n'u Bushinwa muri iyi  ntambara ikomeje turikurwanyamo icyorezo cya COVID-19. nk'urugero, u Bushinwa ni mwe mu bashoramari batumye tubona ibikoresho byinshi birinda umuntu kwandura iki cyorezo."

Yunzemo ato "Mu Rwanda, u Bushinwa bwashyigikiye imbaraga zacu twashyize mu kurwanya COVID-19, ibi babikoze badufasha kubona ibikoresho byo gupima iki cyorezo, kukivura ndetse ibikoresho byo kurinda umuntu ku giti cye kwandura, ndetse badufasha no kubona inkingo."

Inama ya kane ku Bufatanye bw’Inzego z’Ibanze hagati y’Ubushinwa na Afurika itegurwa  n’Umuryango w’Abashinwa ugamije gutsura Umubano n’Ibihugu by’Amahanga.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama