Yanditswe Mar, 30 2019 13:07 PM | 3,123 Views
Minisitiri w'Intebe Dr.
Edouard NGIRENTE asanga uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore
buzakomeza kuba inkingi ya mwamba kugirango u Rwanda rugere ku cyerekezo
rwihaye.
Ubwo yasozaga ukwezi
kwahariwe iterambere ry'umugore ku rwego rw'igihugu, Minisitiri w'Intebe Dr.
Edouard Ngirente yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma y'u Rwanda mu
kurushaho kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo
n'abagore mu nzego zose, nk'uko igihugu cyahisemo Politiki n'iterambere
ritagira n'umwe riheza. Aha yashimangiye ko igihugu kitagera ku ntego zacyo ngo
kibashe kurandura bimwe mu bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda
n'iterambere ryawo muri rusange abagabo n'abagore batabigizemo uruhare.
Muri uyu muhango wo gusoza
ukwezi kwahariwe iterambere ry'umugore, byagaragajwe ko kubahiriza ihame
ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore bikomeje gutera intambwe ko kandi
umusaruro ugaragara.
Nko mu rwego rw'imiyoborere, hashimwe ko imibare y'abari mu nzego zifata ibyemezo nka guverinoma ari 50% naho mu nteko ishinga amategeko ikaba irenga 60%, gusa ngo hakaba hakigaragara icyuho mu nzego z'ibanze n'iz'abikorera.
Mu bukungu, abari muri uyu muhango bishimiye ko umubare w'abagore bakora n'ibigo by'imari ugeze kuri 63%, mu gihe 24% by'ubutaka bufitwe n'abagore naho 58.3% bukaba bufite n'imiryango y'abashakanye, ni ukuvuga umugabo n'umugore. Mu bijyanye n'imirimo, mu buhinzi abagore bihariye 39.5%, mu nganda bakaba 18.8%, muri serivisi ni 41.7% mu gihe mu bwubatsi ari 14.6%. Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Solina Nyirahabimana, avuga icyumweru cyahariwe umugore gisize hari byinshi bikozwe.
Ukwezi kwahariwe iterambere ry'umugore gusojwe nyuma yaho tariki 8 Werurwe hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore, ku rwego rw'igihugu ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyamasheke ku nsanganyamatsiko igira iti:"Dufatane urunana, abagabo n'abagore, twubake umuryango utekanye".
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru