AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe yavuze ko kutesa umuhigo bizajya bifatwa nkaho ntacyakozwe

Yanditswe Jul, 31 2019 10:37 AM | 9,691 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko kutesa umuhigo wahizwe bizajya bingana no kuba ntacyakozwe.Ibi yabitangaje mu nama yamuhuje n'izindi nzego zitandukanye zifite ahi zihuriye no gushyira mu bikorwa imihigo.

Ni inama yahuje Minisitiri w’Intebe n’abayobozi b'ibigo bitanduakanye ndetse n'abayobozi b'uturere, bakaba basuzumaga ibiteganywa gukorwa mu mihigo y'umwaka wa 2019/2020.

Minisitiri w'Intebe yasobanuye ko umuhigo utazajya ugerwaho uzajya ufatwa kimwe n'utaratangiye kuko hari bamwe mu bayobozi usanga barwana no kwesa imihigo mu gihe iya mbere iba utaruzura ntikurikiranwe kuko yatanzweho amanota.

Yagize ati “Twifuza ko umuhigo ugomba kuzura waba utuzuye ukangana kimwe n'utarakozwe kuko icyo gihe icyo tureba ni icyo twagejeje ku baturage, niba abaturage bakeneye ishuri ukaryubaka ntiryuzure uba ungana kimwe n'utararyubatse kuko n'ubundi abana bako karere ntibaba biga, intego yo kubaka ishuri ni ukugira ngo abana bige, umuhigo utuzuye ungana n'utarakozwe.”


Muri iyi nama hagarutswe ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage cyane mu miturire, ibibazo by'ingutu bikwiye kwitabwaho birimo kurwanya imirire mibi, kunoza imicungire y'umutungo n'imari bya Leta, inzego zose ndetse n'ibigo bya Leta ko byazajya bitanga raporo nta makemwa.

Kuri iyi ngingo Minisitiri w’Intebe yagize ati “Hari ugusubiramo ibigenderwaho kugira ngo umuntu tumuhe inzu n'inzu uko igomba kuba ingana ibyo bizategurwa mu gihe kitarenze iminsi 10 hanyuma twongere tubihererekanye n'abayobozi b'uturere twose n'ibigomba gukora iyo nzu n'agaciro igomba guhabwa ariko kandi hagamijwe kugira ngo iyo nzu igure make ashoboka ahubwo duhe benshi bazikeneye icya 2 ni uko intego twihaye ni uko  tariki 30/6/2020, nta muyobozi uzavuga ko mu bari kuri lisiti y’uyu munsi uzaba ataratuzwa.” 

Hari kandi ibyatanzweho umurongo mu rwego rwo kwihutisha serivisi.

Yagize ati “Umuyobozi uje gusura akarere muri gahunda iyi niyi mugomba kwicara mukareba uwo bari bujyane uri bumufashe kubyumva hari n'igihe meya aba atari impuguke muri urwe rwego, ariko akumva ko kuba adaherekeje umuyobozi bihindutse icyaha, ndagira ngo mbamare impungenge kuba minisitiri aje umuyobozi w'akarere ari busy (ahuze) akamuha umuyobozi w'akarere wungirije kuko ariwe ukurikirana ibyo bintu cyangwa akamuha undi muyobozi kuko ariwe ubizi, icyangombwa ni communication (guhana amakuru), ntazaze ngo umukwepe ariko mwandikiranye neza ukavuga uti nzaba nje kureba ibijyanye na ‘terracing’ cyangwa mining, mukavuga muti umuyobozi ukora kuri ibyo bintu ni kanaka niwe uzaguherekeza nyakubahwa minisitiri ntabwo minisitiri azigera ababara, ariko twasanze abayobozi b'uturere birirwa biruka bakabura umwanya wo gukora kubera birirwa baduherekeje, icyo rero cyahawe umurongo.”

Minisitiri w’Intebe  yagarageje ko hari umushinga munini wo kubaka amashuri mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abanyeshuri bakora ingendo ndende bajya ku ishuri. Ni umushinga  uzaterwamo inkunga na Banki y'Isi, uzatwara miliyoni 200 z'amadorari ya Amerika.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura