Yanditswe Jan, 27 2022 22:04 PM | 51,557 Views
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yemeza ko kurandura indwara zititaweho uko bikwiye bishoboka, kuko n’u Rwanda hari aho rwabishoboye kuri zimwe muri izo ndwara, ariko bikaba bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye.
Ibi yabivuze ubwo hatangizwaga gahunda yo kurwanya izi ndwara mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagejeje ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bitabiriye itangizwa rya gahunda yitiriwe amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiye, mu cyongereza ni Kigali Declaration on Neglected Tropical Diseases (NTDs).
Minisitiri w’Intebe wanayitangije ku mugaragaro, yagaragaje ko izi ndwara zibasiye abatuye isi, ariko cyane cyane abo ku Mugabane wa Afrika.
Yagize ati "Indwara zititaweho uko bikwiye zigira ingaruka mbi ku bo zafashe ndetse zishobora no kubahitana. Inzoka zo mu nda n’indi ndwara zititaweho zigira uruhare mu gutuma abaturage bacu bagwingira. Ku isi, abantu babarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 700 bari mu barwaye indwara zititaweho uko bikwiye, NTDs. Afurika ni yo yibasiwe cyane kurusha ibindi bice by’isi kuko yihariye 40% by’umuzigo isi yikorejwe n’izi ndwara. Mu Rwanda natwe indwara nk’izi ziratwibasiye."
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko gushyira ingufu mu buvuzi bw’ibanze ari ingirakamaro cyane, bikaba bikwiriye no gukorwa mu guhangana n’izindi ndwara zirimo n’izitaritaweho uko bikwiye.
Ibi ngo byatuma isi ibasha no kuba yahangana n’indwara z’ibyorezo bityo abavuka mu bihe biri imbere bakazabaho badahura na zo.
Ibi yavuze ko bishoboka kuko nk’u Rwanda hari bene izi ndwara rwaranduye burundu rukaba rufite intego zo kurandura n’izisigaye mu myaka 8 iri imbere.
Yagize ati " U Rwanda rwiyemeje kurandura indwara zititaweho uko bikwiye nk’ikibazo cy’ubuzima rusange mu mwaka wa 2030. U Rwanda rwamaze kurandura zimwe muri izi ndwara za NTDs, zirimo eshanu zibasira uruhu. Kuri ubu turimo gukusanya ibimenyetso kugira ngo OMS yemeze ko twaziranduye (. …) Hakenewe ko ibihugu bikomeza kwemeza no gushyigikira amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiye, kugira ngo ejo hazaza h’abaturage bacu habe heza kurushaho n’intego za 2030 zigerweho. Uko kwiyemeza no gushyigikira aya masezerano, bizashyirwa ku mugaragaro ubwo hazaba hatangizwa Amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu nama kuri malaria izabera i Kigali, mu gihe hazaba haba n’inama y’abakuru b’ibihugu bya Commonwealth, CHOGM mu minsi iri imbere muri uyu mwaka."
Inama yatangijwemo iyi gahunda yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye hashingiwe ku masezerano ya Kigali, yitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bo ku migabane inyuranye y’isi, kuva ku rwego rwa Perezida kugera kuri minisitiri, ndetse n’abandi bafite ibigo bikomeye bahagarariye kimwe n’abakora mu rwego rw’ubuzima bitabiriye bakoresheje iya kure.
Gratien HAKORIMANA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru