AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Hongiriya igiye gufungura ibiro bihagarariye inyungu zayo mu Rwanda

Yanditswe Nov, 10 2021 09:26 AM | 133,569 Views



Igihugu cya Hongiriya cyatangaje ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 kizafungura ibiro bihagarariye inyungu zacyo mu Rwanda mu rwego rwo koroshya ubucuruzi n’ishoramari ndetse no gushimangira imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubucuruzi wa Hongiriya Péter Szijjártó kuri uyu wa Gatatu yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali akunamira abasaga ibihumbi 250 baruruhukiyemo, Minisitiri Szijjártó yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, ibiganiro byabereye mu muhezo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta avuga ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo kubaka ubutwererane butajegajega mu nzego zitandukanye harimo n’amahugurwa Hongiriya izaha Abadipolomate b’u Rwanda mu rwego rwo kubongerera ubushobozi.

Yagize ati “Ubutwererane bwacu buhagaze neza, dufitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi kandi turifuza kuwugeza ku rundi rwego haba hagati y’inzego za guverinoma, iz’abikorera ndetse n’abaturage ubwabo. Twizeye kandi ko uyu mubano uzadufasha muri gahunda z’iterambere mu Rwanda ndetse n’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Hongiriya bigatera imbere kurushaho.” 

Mu nzego impande zombi ziyemeje kurushaho gufatanyamo harimo ibijyanye n’amazi, isuku n’isukura, aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ihendutse ingana na miliyoni 52 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 52 z’amafaranga y’u Rwanda agenewe umushinga wo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda yashimiye Hongiriya avuga ko iyi ari inkunga ikomeye izatuma abatuye umujyi wa Kigali n'inkengero zawo bihaza ku mazi meza kuko ubushobozi bw'uruganda rwa Karenge bugiye kwikuba incuro 2, rukava kuri metero kibe ibihumbi 15 rukagera kuri metero kibe ibihumbi 36 by’amazi rutunganya ku munsi.

Ati “Iyi nguzanyo izishyurwa ku nyungu ya 0% mu gihe cy’imyaka 30 ndetse kuyishyura bikazatangira nyuma y’imyaka 6. Ibi ni ubugiraneza bwa Guverinoma na Hongiriya. Umujyi wa Kigali n’uduce tuwukikije bikomeje kwaguka ku muvuduko mwinshi ari nayo mpamvu amazi akenewe nayo akomeje kwiyongera bityo bikaba bisaba kongera ishoramari mu bikorwa remezo by’amazi n’isuku n’isukura. Ni yo mpamvu guverinoma y’u Rwanda ishima iyi nkunga ya guverinoma ya Hongiriya.” 

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi wa Hongiriya Péter Szijjártó yavuze ko igihugu cye cyishimiye gufatanya n'u Rwanda mu rugendo rw’iterambere agaragaza ko uyu mushinga ari intangiriro nziza y’ubutwererane n’ishoramari ry’AbanyaHongiriya mu Rwanda.

Mu gihe kugeza ubu Ambasade ireberera inyungu za Hongiriya mu Rwanda iba i Nairobi muri Kenya, Minisitiri Szijjártó yahishuye ko kugira ngo ibikorwa by’ubutwererane mu by’ubucuruzi n’ubukungu birusheho kwihuta ndetse Hongiriya ibashe guhatana neza ku isoko rya Afurika umwaka utaha izafungura ibiro biyihagarariye mu Rwanda.

Ati “Twubaha cyane uburyo u Rwanda rwakomeje gutera imbere muri iyi myaka ya vuba aha kandi twishimiye kugira uruhare muri iri terambere. Igihugu cyacu ni kimwe mu bifite ubukungu bufunguye ku Isi kandi turabizi ko kuza ku isoko rya Afurika bitoroshye kuko birasaba guhatana cyane ariko twizeye ko uyu mushinga uzaba ikitegererezo ku bigo by’ubucuruzi byo muri Hongiriya. Ikindi nababwira ni uko Banki y’ishoramari mpuzamahanga muri Hongiriya yashyizeho gahunda y’inguzanyo ya miliyoni 46 z’amadorali mu rwego rwo gufasha ibigo byo muri Hongiriya no mu Rwanda kwaguka no gukorana kuri iri soko. Twizeye ko uyu mushinga uzaba intangiriro nziza ibigo byo muri Hongiriya bigatangira gushora imari mu Rwanda. Ikindi nshaka kubamenyesha ni uko kugira ngo turusheho kongera umuvuduko mu ntangiriro z’umwaka utaha i Kigali tuzafungura ibiro bihagarariye inyungu za Hongiriya mu Rwanda ariko by'umwihariko bigamije gushimangira ubutwererane mu by’ubukungu n’ubucuruzi.”

Ibihugu byombi kandi byanashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubuzima, aho uretse inkingo za COVID19 zigera kuri doze ibihumbi 305 Hongiriya yahaye u Rwanda, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu kubaka inganda n’ibigo bikora inking n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, nkuko minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije abisobanura.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Hongiriya kandi yanagiranye ibiganiro na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Beata Uwamariza Habyarimana ndetse n’uw’ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete.

Muri ibyo biganiro ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera buri gihugu gukoresha icyirere cy’ikindi, Bilateral Air Service Agreement.

Uruzinduko rwa Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubucuruzi wa Hongiriya Péter Szijjártó ruje rukurikira urwa mugenzi we w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yagiriye muri Hongiriya mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira