AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yasuye ibitaro bya Nyarugenge

Yanditswe Oct, 27 2021 14:46 PM | 22,837 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n'Amahanga w'u Bubirigi, Sophie Wilmes yasuye ibitaro bya Nyarugenge biherereye mu Mujyi wa Kigali, ashima uko u Rwanda rwakoresheje inkunga rwahawe mu kubaka ibitaro bya Nyarugenge, anizeza ko ubufatanye mu guteza imbere ibyo bitaro buzakomeza.

Ibitaro bya Nyarugenge byubatswe kandi bishyirwamo ibikoresho ku bufatanye na leta y'u Rwanda n'igihugu cy'u Bubirigi, binyuze mu kigo gishinzwe iterambere Enabel, mu muri gahunda yiswe Ubuzima burambye.

Ibi bitaro byubakwa byari byagenewe ibitanda 300, kugira ngo bijye byunganira ibya Muhima na CHUB, ndetse n'ibigo nderabuzima 6. 

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko imyiteguro yo kwagura ibitaro yatangiye kandi n'u Bubirigi bukazabigiramo uruhare.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura