Yanditswe Dec, 25 2018 22:13 PM | 38,796 Views
Minisiteri y’uburezi yatangaje ko umwaka w'amashuri wa 2019 ugomba gutangira mu minsi 20 iri imbere, ni ukuvuga tariki 14 Mutarama. Iyi minisiteri ikaba yijeje ababyeyi n'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange, ko mu cyumweru kimwe gusa izatangaza amanota yabo kugirango bibafashe kwitegura neza itangira ry'amashuri.
Ingengabihe
y’umwaka w’amashuri wa 2019 yashyizwe ahagaragara na minisiteri y'uburezi kuri
uyu wa kabiri, igaragaza ko igihembwe cya mbere kizaba kigizwe n'ibyumweru 11
kikazatangira tariki 14 z'ukwezi kwa mbere gisozwe tariki 6 z'ukwezi kwa kane
2019 maze abanyeshuri bajye mu biruhuko bazamaramo ibyumweru 2. Igihembwe cya 2
kizamara ibyumweru 13 gitangire tariki 22 z'ukwezi kwa 4 gisozwe tariki 19
z'ukwezi kwa 7 mu 2019 abanyeshuri bahite bajya mu biruhuko bazamaramo
ibyumweru 2. Igihembwe cya gatatu ari nacyo kizasoza umwaka kizatangira tariki
4 z'ukwezi kwa 8 gisozwe tariki 8 z'ukwezi kwa 11.
Ibizamini bya Leta ku barangiza amashuri abanza bizakorwa iminsi 3 guhera tariki 4 bisozwe tariki 6 z'ukwa 11 mugihe abarangiza icyiciro rusange ndetse n'icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye bazakora ibizamini byabo iminsi 15 guhera tariki 12 kugeza 26 z'ukwezi kwa 11.
Ku
ruhande rw'ababyeyi, ngo kumenya iyi ngengabihe hakiri kare biratuma bitegura
neza itangira ry'amashuri.
Kugirango
abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n'uwa kane w'amashuri yisumbuye batangirane
n'abandi, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi Dr. Isaac Munyakazi asobanura ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, amanota y'ibizamini bya leta
azatangazwa, agasaba ibigo by'amashuri kwitegura kwakira abanyeshuri.
Ingengabihe y'umwaka w'amashuri wa 2019 itangajwe nyuma yaho igenzura mu bigo by'amashuri ryakozwe na minisiteri y'uburezi muri uyu mwaka ryasize bimwe mu bigo bihagaritswe by'agateganyo ibindi birihanangirizwa. Gusa iyi minisiteri ngo yishimira ko irindi genzura yakoze muri iyi minsi ryagaragaje ko byinshi mu bigo by'amashuri byakosoye ibyo byasabwe ndetse ibindi bikaba bigaragaza ubushake.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru