AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ministeri y'uburezi yatangaje ingengabihe nshya y'amashuri wa 2019

Yanditswe Dec, 25 2018 22:13 PM | 38,796 Views



Minisiteri y’uburezi yatangaje ko umwaka w'amashuri wa 2019 ugomba gutangira mu minsi 20 iri imbere, ni ukuvuga tariki 14 Mutarama. Iyi minisiteri ikaba yijeje ababyeyi n'abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange, ko mu cyumweru kimwe gusa izatangaza amanota yabo kugirango bibafashe kwitegura neza itangira ry'amashuri.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2019 yashyizwe ahagaragara na minisiteri y'uburezi kuri uyu wa kabiri, igaragaza ko igihembwe cya mbere kizaba kigizwe n'ibyumweru 11 kikazatangira tariki 14 z'ukwezi kwa mbere gisozwe tariki 6 z'ukwezi kwa kane 2019 maze abanyeshuri bajye mu biruhuko bazamaramo ibyumweru 2. Igihembwe cya 2 kizamara ibyumweru 13 gitangire tariki 22 z'ukwezi kwa 4 gisozwe tariki 19 z'ukwezi kwa 7 mu 2019 abanyeshuri bahite bajya mu biruhuko bazamaramo ibyumweru 2. Igihembwe cya gatatu ari nacyo kizasoza umwaka kizatangira tariki 4 z'ukwezi kwa 8 gisozwe tariki 8 z'ukwezi kwa 11.

Ibizamini bya Leta ku barangiza amashuri abanza bizakorwa iminsi 3 guhera tariki 4 bisozwe tariki 6 z'ukwa 11 mugihe abarangiza icyiciro rusange ndetse n'icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye bazakora ibizamini byabo iminsi 15 guhera tariki 12 kugeza 26 z'ukwezi kwa 11. 

Ku ruhande rw'ababyeyi, ngo kumenya iyi ngengabihe hakiri kare biratuma bitegura neza itangira ry'amashuri.

Kugirango abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n'uwa kane w'amashuri yisumbuye batangirane n'abandi, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi Dr. Isaac Munyakazi asobanura ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, amanota y'ibizamini bya leta azatangazwa, agasaba ibigo by'amashuri kwitegura kwakira abanyeshuri.

Ingengabihe y'umwaka w'amashuri wa 2019 itangajwe nyuma yaho igenzura mu bigo by'amashuri ryakozwe na minisiteri y'uburezi muri uyu mwaka ryasize bimwe mu bigo bihagaritswe by'agateganyo ibindi birihanangirizwa. Gusa iyi minisiteri ngo yishimira ko irindi genzura yakoze muri iyi minsi ryagaragaje ko byinshi mu bigo by'amashuri byakosoye ibyo byasabwe ndetse ibindi bikaba bigaragaza ubushake.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura