AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ministiri Dr. Sezibera avuga ko umubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu umeze neza

Yanditswe Nov, 20 2018 21:09 PM | 2,944 Views



Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Dr. Richard Sezibera akaba n'umuvugizi wa leta y'u Rwanda aratangaza ko umubano w'u Rwanda n'amahanga wifashe neza muri iki gihe nubwo hari agatotsi mu mibanire na bimwe mu bihugu bituranyi. Ibi umuvugizi wa leta yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri i Kigali.

Dr. Richard Sezibera yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu gitwererana n'ibindi mu bwubahane buranga ibihugu, ashimangira kandi ko ahaba hari agatotsi u Rwanda rufite ubushake bwo kuzahura uwo mubano. Minisitiri Dr Sezibera yagaragaje ko guhungabana k'umubano wa bimwe mu bihugu  byo mu karere, biri mu byakomye mu nkokora imwe mu mishinga yo mu muryango wa Afrika y'Iburasirazuba bigatuma idindira.

Akomoza ku mibanire n'igihugu cya RDC, umuvugizi wa Leta y'u Rwanda yavuze ko umubano hagati y'ibihugu byombi wifashe neza muri iki gihe Kongo Kinshasa yitegura amatora ya Perezida wa Repubulika, yongeraho kandi ko Leta y'u Rwanda yiteguye gukorana neza na guverinoma izishyirirwaho n'abakongomani nyuma y'amatora.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura