AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ministiri Mushikiwabo yakiriye mugenzi we w'Uburusiya Sergey Lavrov mu Rwanda

Yanditswe Jun, 04 2018 13:59 PM | 60,384 Views



Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uburusiya Sergey Lavrov aratangaza ko Leta y’igihugu cye ishyigikiye umuryango w’Afrika yunze ubumwe mu rugamba rwo kwigira no kubungabunga amahoro kandi ikemeza ko u Rwanda ari igihugu cy’ingenzi muri urwo rugendo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali amaze akunamira abatutsi basaga ibihumbi 250 baruruhukiyemo, Minisitiri Sergey Lavrov yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ko guverinoma y’Uburusiya n’Abarusiya bose baha agaciro abatutsi bishwe mu buryo bwa kinyamaswa, ko kandi ari ngombwa gukora ibishoboka byose mu kurwanya ingengabitekerezo mbi y’ivangura iryo ari ryo ryose kugirango ntibizongere ukundi, asoza ashimira ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame ku mbaraga n’umuhate budahwema gukoresha mu kubaka amahoro arambye muri iki gihugu.

Uyu munyacyubahiro kandi yanakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bagirana ibiganiro.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo, minisitiri Lavrov yagaragaje uruzinduko rwe mu Rwanda byumwihariko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame nk’ikimenyetso gikomeye gishimangira umubano uhamye hagati y’ibihugu byombi, umubano yanagaragaje nk’ipfundo ry’ubutwererane hagati y’Uburusiya n’akarere u Rwanda ruherereyemo.

Minisitiri  w’ububanyi n’amahanga w’ Uburusiya Sergey Lavrov wagaragaje ko ibihugu by’u Rwanda n’Uburusiya bimaze igihe bikorana bya hafi binyuze mu muryango w’abibumbye, yanashimangiye ko igihugu cye gishyigikiye umuryango w’Afrika yunze ubumwe mu rugamba rwo kwigira, gusa ashimangira ko uruhare rw’u Rwanda ari ingenzi muri urwo rugendo by’umwihariko mu kubaka amahoro arambye kuri uyu mugabane. Ati, "Ngarutse ku birebana n’Afrika, mu gihe muri uyu mwaka u Rwanda arirwo ruyoboye umuryango w’Afrika yunze ubumwe, tuzashyigikira uburyo bushya kandi nyabwo bwo gushakira ibisubizo ibibazo by’Afrika hatabayeho kwivanga uko ari ko kose gushingiye ku turere cyangwa ku bwoko. Twizera kandi ko ubunararibonye bw’u Rwanda bwo kuba rwarabashije kwivana mu mateka mabi rwanyuzemo mu myaka igera hafi kuri 25 ishize, rukabasha kugera ku bumwe n’ubwiyunge ndetse n’amajyambare arambye tubona, rukabasha gukemura ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku moko, ntagushidikanya ko rufite umusanzu ufatika rugomba kugira muri urwo rugendo rw’umugabane w’Afrika. 


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Mme Louise Mushikiwabo, yagaragaje Uburusiya nk’umufatanyabikorwa w’ingirakamaro ku Rwanda ndetse no ku muryango w’Afrika yunze ubumwe, byumwihariko muri iki gihe u Rwanda ruri ku buyobozi bwawo. Yagize ati, "U Rwanda rwifuza gufatanya kurushaho n’Uburusiya cyane cyane mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane, twizera ko Uburusiya bwatanga umusanzu w’ingirakamaro byumwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Afrika. Twagize uburyo bwo gukorana mbere, bityo rero uru ruzinduko ruragaragaza indi ntambwe ikomeye mu mibanire yacu. Twemeranyijwe kandi ko tuzakomeza gukorana birushijeho mu nyungu za buri wese.

Uruzinduko mu Rwanda rwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavrov, rwasojwe inzego za diplomasi z’ibihugu byombi zitangaje ko zigiye gutangira gutegura uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira