AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Huye: Ministiri w'intebe Murekezi yasoje itorero ry'ingamburuzabukene

Yanditswe Jul, 05 2016 11:09 AM | 2,603 Views



Ministiri w'intebe Anastase Murekezi yitabiriye umuhango wo gusoza itorero ry'abakora mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi ryaberaga mu karere ka Huye rikaba ryaritabiriwe n'intore 1000 zivuye mu gihugu hose.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi Tony Nsanganira yavuze ko iri torero ryateguwe hagamijwe kunoza imikorere y'uru rwego kugira ngo hongerwe umusaruro warwo.

Ministiri w'intebe Anastase Murekezi we yibukije izi ntore z'Ingamburuzabukene ko bakora mu rwego rubarizwamo abanyarwanda babarirwa muri 72%, rugatanga 90% by'ibifungurwa mu Rwanda rukagira n'uruhare mu kurwanya ubukene.

Aha yongeyeho ko ubuhinzi n'ubworozi bitanga 1/3 cy'umusaruro mbumbe w'imbere mu gihugu, GDP, aho yasabye izi ntore gukora zitiganda no kuba ku isonga mu mpinduramatwara y'ubuhinzi n'ubworozi u rwanda rushyize imbere. Uruhare yabasabye kugira muri izi mpinduramatwara ni urujyanye cyane cyane no gufasha mu guhindura imyumvire y'abakora muri uru rwego ari bo bahinzi n'aborozi.

Ministiri w'intebe yanasabye akomeje ministeri y'ubuhinzi n'ikigo gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB gushyira imbaraga nyinshi mu bushakashatsi bushingiye ku bibazo by'abahinzi n'aborozi. Yanasabye ikigo guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi, NAEB, kurushaho kwagura ibitekerezo n'ibikorwa bifasha u Rwanda kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira