Yanditswe Mar, 09 2017 22:15 PM | 1,908 Views
Ministre Johnston Busingye arasaba abapolisi b'abagore guhora baba intangarugero mu mwuga wabo kugira ngo Abanyarwanda n'abanyamahanga bakomeze kubagirira icyizere. Ibi yabitangarije i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yatangizaga Ihuriro rya 8 ry'abapolisi b'abagore, ihuriro riganirirwamo ibijyanye no kunoza umwuga wabo no kwimakaza ihame ry'uburinganire.
Abapolisi bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iri huriro ngarukamwaka ry'abapolisi b'abagore. Bararebera hamwe ibijyanye n'inshingano zabo no kurushaho kubaka igipolisi cy'umwuga, ariko banasesengure uko ihame ry'uburinganire ryifashe.
Komiseri
mukuru wa Police IGP Emmanuel Gasana avuga ko n'ubwo umwuga wa polisi ku bagore
utoroshye kubera imiterere y'akazi n'inshingano zo kwita ku miryango yabo, ngo
ibyo ntibibuza ko batunganya neza inshingano haba mu Rwanda cyangwa mu butumwa
bw'amahoro mu mahanga.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi bangana n'umwe ku
baturage 1000. Abagore bo bangana na 21%, umubare wagiye wiyongera mu myaka
igiye gushira 17 uru rwego rushyizweho.
Inkuru mu mashusho:
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
1 hour
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru