Yanditswe Sep, 07 2017 17:00 PM | 5,629 Views
Bamwe mu rubyiruko baravuga ko iyi myaka irindwi ya manda nshya ya Nyakubahwa perezida wa repubulika Paul KAGAME izarangwa n'ibikorwa bifatika bigamije cyane cyane guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri.
Uru rubyiruko rusanga gushyirirwaho minisiteri yarwo mu buryo bwihariye ari umusingi ukomeye uzarufasha kugera ku byo rwiyemeje, ibi kandi ngo bikaba bishimangira igihango bafinye n'umukuru w'igihugu.
Ubushakashatsi bw'Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare bwo mu mwaka ushize wa 2016, Labour Force Survey 2016, bugaragaza ko urubyiruko rungana na 15,9% rwugarijwe n'ikibazo cy'ubushomeri.
Gusa Minisitiri w'urubyiruko Madame Rose Mary MBABAZI, avuga ko uburyo inzego z'iyi minisiteri zubatse buri mu bumuha icyizere gikomeye cyo kuzashobora guhangana n'ibyo bibazo, ibintu yemeza ko mbere na mbere bizashingira ku kubaka ubunyarwanda nyabwo mu rubyiruko no kurutoza kwihangira imirimo mu gihe rukiri no ku ntebe y'ishuri.
Kuri ibi kandi, Minisitiri Rose Mary avuga ko haziyongeraho ubufatanye n'urwego rw'abikorera n'ibigo by'imari byose bizafasha mu ihangwa ry'imirimo mishya no gushyigikira inganda nto n'iziciriritse zihangwa n'urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu. Yongeraho kandi ko guteza imbere impano z'urubyiruko bizaza ku isonga muri gahunda zigamije kuzamura imibereho y'u Rwanda rw'ejo hazaza.
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru