AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Miss Nishimwe Naomie yatangaje igihe azakorera ubukwe

Yanditswe Feb, 17 2024 19:49 PM | 76,976 Views



Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko ubukwe bwe na Michael Tesfay bamaze imyaka ibiri bakundana buzaba mu Kuboza 2024.

Yabitangarije kuri Radio Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Gashyantare 2024 ubwo yari yatumiwe mu makuru ya nimugoroba.

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko ubwo yambikwaga impeta na Michael Tesfay, yananiwe kubyakira.

Ati "N’ubu sindabyumva, hari igihe umuntu aba atekereza ikintu akavuga ati nikimbaho sinzakibagirwa. Ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. Igihe yambajije niba nemera kuba umugore we, ni yo magambo numvise.''

Tesfaye yambitse umukunzi we impeta mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2024.

Miss Nishimwe Naomie ati “Narabikekaga [kwambikwa impeta] ko bishobora kuba kuri Noheli, birarenga kuko yari yarahuye n’umubyeyi wanjye.’’

Yavuze ko nyuma yo kwambikwa impeta ubu bitegura kurushinga mu Kuboza uyu mwaka. Ati “Itariki nzayibamenyesha.’’

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko umukunzi we yihariye, amugereranyije n’abandi.

Ati “Michael Tesfaye ni umuhungu ufite ikinyabupfura, ucisha make, utameze nk’abandi bose. Ni umuhungu ukunda Imana, unkunda kandi nanjye nkunda.’’

Kugeza ubu Tesfaye n’umukunzi we ntibaratangaza aho bazatura kuko bizagenwa n’aho bazaba bakorera.

Miss Nishimwe Naomie ari gukorana n’umukunzi we mu kubaka ikoranabuhanga rizajya rifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kubona ubuvuzi bwihuse kandi buhendutse.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022 ndetse Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahora bahamiriza mu ruhame urukundo bafitanye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz