Yanditswe Apr, 17 2022 19:14 PM | 53,064 Views
Bamwe
mu banyarwanda bamaze gushora imari hanze
y’igihugu mu bihugu byasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda mu bihe
bishize, barasaba bagenzi babo gutinyuka kuko ubuyobozi ntacyo
buba butakoze ngo bufungure amarembo.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, igaragaza ko agaciro k’ibicuruzwa na serivisi u Rwanda rwohereje mu mahanga kazamutseho 9.4% mu mwaka wa 2021, ugereranyije na 2020, serivisi ubwayo ikaba yarazamutse ku kigero cya 11%.
Mu 2021 u Rwanda rwinjije arenga miliyari 2.1 z’Amadorali ya Amerika, avuye kuri iryo shoramari ryo hanze y’igihugu akaba yariyongereye ugereranyije na miliyari 1.9 z’Amadorali ya Amerika yari yinjijwe n'iri shoramari mu 2020.
Murenzi Emmanuel yashoye imari mu guhanga imideri, ubu yatangiye ayohereza mu bihugu bya Ghana, Amerika n’ahandi, aya marembo yo gucuruza imyenda ahanga hanze y’igihugu yayafunguriwe na Youth Connect.
Yagize ati "Mu minsi ishize nagiye muri Ghana muri Youth Connect mbona bakunze imyenda yanjye, byafunguye amaso ntangira kohereza hanze ibintu byinshi ahantu henshi cyane."
Nyuma
y’imikoranire myiza y'ibihugu by’u Rwanda na Congo Brazaville mu by'ubukungu, ubu
Rwantabana Venant akorera ubushabitsi mu bihugu harimo n'ubuhinzi muri iki gihugu na Gabon.
Urugaga
rw’abikorera ruvuga ko amasezerano y’imikoranire u Rwanda rusinyana n’amahanga, ari amahirwe adasanzwe kuko abatinyura, akabafungurira amaso, ndetse
akabavumburira amatsiko y’isoko rishya.
Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Theoneste yagize ati "Akenshi uko igihugu cyagiye gisinyana amasezerano n'ibindi bihugu, byagiye bifungura imiryango, ibyo bivuze gutinyuka, iyo tubonye ibihugu byacu bigeze aho bisinyana amasezerano nk'ariya ni nko kudutumira."
Muri uru rugendo rwo kwaguka kw'abikorera kandi bagirwa inama yo gukorera hamwe, kuko ahenshi ku masoko mashya bisaba igishoro kinini.
Kenshi mu ngendo akorera hanze y’igihugu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame aharura inzira y’imikoranire mu iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda n'ibyo bihugu.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru