Yanditswe Oct, 25 2021 11:42 AM | 29,663 Views
Abadipolomate bo muri Afurika n’ab’u Burayi biyemeje gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo bibangamiye abaturage b’impande zombi birimo icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo, icy’abimukira n’ibindi.
Hari mu nama itegura iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe na bagenzi babo bo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi.
Intumwa zo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe n’uw’ubumwe bw’u Burayi ziri mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize mu nama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize iyo miryango yombi.
Kuri uyu wa mbere ni bwo habaye ibiganiro bibanziriza inama yo ku rwego rw’abaministiri yo igomba kuba kuri uyu wa kabiri.
Abahagarariye impande zombi muri iyi nama bavuga ko bizeye kumvikana ku myanzuro y’iyi nama.
Icyakora ngo kugira ngo ibi bigerweho, u Rwanda rwagaragaje ko ari ngombwa ko muri iyi nama habaho gusasa inzobe ndetse n’urubyiruko rugahabwa umwihariko.
Clémentine MUKEKA ni umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Yagize ati “Afurika n’u Burayi nk’abafatanyabikorwa b’amateka ni ngomba ko dukomeza gukorana bya hafi kugira ngo dushakire hamwe ibisubizo by’ibibazo imigabane yacu yombi ihura na byo. Ndatekereza ko dukwiye kubwizanya ukuri kuri izo ngingo, ibiganiro byacu bikaganisha ku musaruro. Ndatekereza ko Afurika n’u Burayi bikoreye hamwe mu guhangana n’ibibazo mu buryo nyabwo butajenjetse twaba intangarugero ku Isi yose.”
Abakabakaba 500 ni bo bitabiriye iyi nama yagombaga kuba mu Ukwakira umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID19.
Kuri Dr. Monique Nsanzabaganwa, Visi Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ngo kuba iyi nama ishoboye kuba ni ikimenyetso cy’intambwe idasubira inyuma imaze guterwa mu rugamba rwo guhangana na COVID19.
Inama y’abaminisitiri bo mu bihugu bigize imiryango ya Afurika yunze ubumwe n’uw’ubumwe bw’i Burayi, itangira kuri uyu wa Kabiri iribanda ku bufatanye hagati y’impande zombi mu guhangana n’icyorezo cya COVID19, imiyoborere, gukemura amakimbirane n’ibindi bibazo by’umutekano muke, abimukira n’ibindi.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru