AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu Rwanda hateraniye inama ku masomo y'ikoranabuhanga muri Afurika

Yanditswe May, 20 2019 10:00 AM | 1,752 Views



Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye inama ya 5 ku bufatanye mu kongera ubumenyi mu masomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga ku mugabane wa Afrika, inama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019.


Imibare igaragaza ko Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara idafite abahanga benshi by'umwihariko Abafite impamyabumenyi z'ikirenga.

Nka kaminuza zifite abarimu bari kuri uru rwego muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara bari munsi ya 30% zo muri Afurika y'epfo, mu gihe nta kaminuza n'imwe ya Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara iri muri 500 za mbere ku Isi, ukuyemo izo muri Afurika y'epfo.

Abahanga bavuga ko ibihugu bya Afurika n'abikorera bakwiye gushora imari mu mashuri y'ikoranabuhanga n'ubumenyi ngiro kugirango bizibe icyi cyuho.

Raporo ya 2017 y’ishami rya LONI rishinzwe abaturage igaragaza ko mu mwaka wa 2050, abantu barenga 1/2 bari munsi y’imyaka 24 bahereye mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bazaba bashobora kujya ku ishuri.


Iki gice kikaba ari cyo bigaragara ko imibare y’abajya mu ishuri izaba izamuka mu gihe ahandi bizaba bimanuka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama