AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Mu gihembwe cya 3 cy'uyu mwaka amabuye y'agaciro yinjirije igihugu Miliyoni 241$

Yanditswe Dec, 04 2023 18:21 PM | 107,609 Views



Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izakomeza kongerera imbaraga urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hagamijwe kuzamura agaciro k’umusaruro uboneka, ubu mu Rwanda hakaba hamaze no kuboneka amabuye mashya yo mu bwoko bwa Lithium.

Amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Lithium akungahaye ku butare bwifashishwa cyane mu gukora bateri z'imodoka z'amashanyarazi zirimo kwiganza ku isoko mpuzamahanga no mu Rwanda by’umwihariko.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima asobanura ko muri uyu mwaka aribwo iri buye rishya ryagaragaye mu Rwanda.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edoaurd Ngirente ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda, yagaragaje ko leta irimo gusuzuma uburyo yafasha abari muri uyu mwuga harimo no kongerera agaciro iri buye rishya ryagaragaye.

Muri sosiyete 116 zicukura amabuye y'agaciro mu Rwanda, 22 zihwanye na 16% ni iz'abagore barimo Vestine Kamugera watangije GMDC ikorera mu Karere ka Nyarugenge. 

Yemeza ko ubucukuzi bukozwe kinyamwuga bufite inyungu nyinshi.

Dr Ngirente avuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho bisaba ubufatanye bwa buri wese no kongerera ubushobozi ababukora.

Mu gihembwe cya 3 cy'uyu mwaka, amabuye y'agaciro yinjirije igihugu Miliyoni 241 z'amadorari, ni mu gihe igihugu cyihaye intego yo kugeza muri 2024, urwego rw'amabuye y'agaciro rwinjiriza igihugu Miliyari imwe n'igice y'amadolari ku mwaka avuye kuri miliyoni 700 z'amadorari uru rwego rw'injirije igihugu umwaka ushize.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur