Yanditswe Jul, 05 2021 16:10 PM | 48,823 Views
Kuri uyu wa Mbere mu
karere ka Nyarugenge hatashywe
inzu zubakiwe imiryango 8 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye,
zikaba ziherereye mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rugendabari muri Mageragere
Iyi miryango 8 isanzemo indi 80 yahageze mbere, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko gutuza neza abatishoboye, ari ukubafasha kwibohora bya nyabyo bakiteza imbere.
Ambiance...
Ni umudugudu watashwe kuri uyu wa mbere ugizwe n'inzu umunani muri imwe cyangwa (Eight in One). Watujwemo imiryango umunani yiyongeye ku yindi 80 yari ihasanzwe. Abatujwe bemeza ko Leta ibakuye mu mibereho yari ibagoye.
Mukaremera Delphine wawutujwemo yagize ati “Ndashimira Imana, nkashimira Perezida Kagame kuko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aranzirikanye, ampaye inzu yo kubamo, ampaye amasaziro kandi ndashimira ingabo za FPR zaturokoye kuko ubu simba nkiriho.”
Akarere ka Nyarugenge kagaragaza ko kuri ubu abagatuye 4.6% ari bo bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako, Ngabonziza Emmy yemeza ko gushakira amacumbi abaturage batishoboye, ari inzira ibafasha kwibohora ubukene.
''Kwibohora nyakuri ni ukugerageza gukora ibishoboka byose ngo ufate ibyari ikibazo ubibyazemo ibizima, cyangwa ibyiza kandi mu rugendo rwo kwibohora nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi no gusoza urugamba rwo kwibohora icyari gikurikiyeho ni urugamba rwo kubaka igihugu, uyu munsi turimo guhangana n'ikibazo cy'ubukene.”
Umudugudu wa Rugendabare wuzuye muri uyu Murenge wa Mageragere, watwaye Miliyoni zigera kuri 601 z'amafaranga y'u Rwanda.
Bienvenu Redemptus
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru