AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu karere ka Nyarugenge hatashywe Umudugudu watujwemo imiryango y’abarokotse Jenoside

Yanditswe Jul, 05 2021 16:10 PM | 48,823 Views



Kuri uyu wa Mbere mu karere ka Nyarugenge hatashywe inzu zubakiwe imiryango 8 y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, zikaba ziherereye mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Rugendabari muri Mageragere

Iyi miryango 8 isanzemo indi 80 yahageze mbere, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko gutuza neza abatishoboye, ari ukubafasha kwibohora bya nyabyo bakiteza imbere.

Ambiance...

Ni umudugudu watashwe kuri uyu wa mbere ugizwe n'inzu umunani muri imwe cyangwa (Eight in One). Watujwemo imiryango umunani yiyongeye ku yindi 80 yari ihasanzwe. Abatujwe bemeza ko Leta ibakuye mu mibereho yari ibagoye.

Mukaremera Delphine wawutujwemo yagize ati “Ndashimira Imana, nkashimira Perezida Kagame kuko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aranzirikanye, ampaye inzu yo kubamo,  ampaye amasaziro kandi ndashimira ingabo za FPR zaturokoye kuko ubu simba nkiriho.”

Akarere ka Nyarugenge kagaragaza ko kuri ubu abagatuye 4.6% ari bo bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako, Ngabonziza Emmy yemeza ko gushakira amacumbi abaturage batishoboye, ari inzira ibafasha kwibohora ubukene. 

''Kwibohora nyakuri ni ukugerageza gukora ibishoboka byose ngo ufate ibyari ikibazo ubibyazemo ibizima, cyangwa ibyiza kandi mu rugendo rwo kwibohora nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi no gusoza urugamba rwo kwibohora icyari gikurikiyeho ni urugamba rwo kubaka igihugu, uyu munsi turimo guhangana n'ikibazo cy'ubukene.”

Umudugudu wa Rugendabare wuzuye muri uyu Murenge wa Mageragere, watwaye Miliyoni zigera kuri 601 z'amafaranga y'u Rwanda.


Bienvenu Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage