AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu kirere cy’u Rwanda hakumiwe indege za Boeing 737-8 Max

Yanditswe Mar, 15 2019 09:17 AM | 5,112 Views



Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za gisivile cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abantu 157.

U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira ubu bwoko bw’indege.

Impanuka ya Boeing 737-8 Max ya Ethiopian Airlines yabaye ku cyumweru gishize ihitana abantu 157. Indi ndege y’ubu bwoko ya Lion Air Flight, Sosiyete yo muri Indonesia yahitanye ubuzima bw’abagenzi 189 mu Ukwakira umwaka ushize.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’Indege za gisivile, cyasohoye itangazo rimenyesha ‘Abapilote n’abandi bagenzura iby’indege za Boeing 737-8 Max na Boeing 737-9 Max kudakora urugendo na rumwe mu kirere cy’u Rwanda kuva aho iri tangazo risohokeye.

Cyavuze uyu mwanzuro uzakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza ubwo hazatangirwa andi amabwiriza mashya.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage