Yanditswe Sep, 13 2022 16:22 PM | 125,999 Views
Intangiriro
z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka abaturiye umuhanda Gihara-Nkoto mu Karere ka Kamonyi baratangira
kubakirwa kaburimbo.
Ni mu gihe hari bamwe bavuga ko icyo bazasabwa kwigomwa bazagitanga ariko bakagerwaho n’iki gikorwa remezo bamaze igihe banyotewe.
Icyifuzo cyo gutunganya uyu muhanda cyongeye kugaragazwa n’abaturage igihe i Bishenyi, umuyoboro wambutsa amazi wacikaga.
Gusa no mu buzima busanzwe abaturiye Gihara-Nkoto bifuza ko uyu muhanda wabo wagirwa kaburimbo nyuma y’impinduka babonanye bagenzi babo batuye ku gice cya Ruyenzi-Gihara.
Baravuga ko biteguye kugira uruhare muri uyu mushinga akarere kavuga ko uzatangirana n’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.
Bamwe ni abatuye mu Kagari ka Kabagesera, nyuma yo kubiganiraho n’ubuyobozi bw’akarere.
Safari Gerald afite ibikorwa byakozweho mu ikorwa ry’umuhanda mu mushinga wabanje ari wo Ruyenzi- Gihara akagira n’ubutaka kuri Gihara-Nkooto ahagiye kubakwa kaburimbo nshya. Avuga ko nta we ukwiye kwinubira kuba yagira icyo yigomwa mu mishinga nk’iyi ku bw’inyungu rusange.
Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko ukwigomwa kw’aba baturage kudakuraho uburenganzira bwo kuba hari ibyakwishyurwa mu gihe bigaragara ko umuturage azakorwaho cyane n’umushinga.
Nkuko byavuzwe na Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Uyu muhanda biteganyijwe ko uzatangira kubakwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 muri uyu mwaka kuko ibya ngombwa byose birabana no gutamga amasoko biri ku musozo.
Uyu muhanda uhuza centre ya Gihara n’iya Nkoto ureshya na kilometero zirindwi ukaba waragenewe asaga miliyari eshatu azava ku ngengo y’imari y’Akarere ka Kamonyi.
Ubuyobozi butangaza ko nta bikorwa byinshi bizakenera ingurane. Ibi birashingirwa ku kuba ubugari bwa metero 12 ari na bwo bw’ingenzi bukenewe ngo kaburimbo yubakwe busanzwe mu mbago z’umuhanda w’itaka uhari kugeza ubu.
Alexis NAMAHORO
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru