AGEZWEHO

  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...

Mu kwezi kwa 11 umuhanda Gihara-Nkoto uzatangira gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe Sep, 13 2022 16:22 PM | 126,227 Views



Intangiriro z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka abaturiye umuhanda Gihara-Nkoto mu Karere ka Kamonyi baratangira kubakirwa kaburimbo.

Ni mu gihe hari bamwe bavuga ko icyo bazasabwa kwigomwa bazagitanga ariko bakagerwaho n’iki gikorwa remezo bamaze igihe banyotewe.

Icyifuzo cyo gutunganya uyu muhanda cyongeye kugaragazwa n’abaturage igihe i Bishenyi, umuyoboro wambutsa amazi wacikaga.

Gusa no mu buzima busanzwe abaturiye Gihara-Nkoto bifuza ko uyu muhanda wabo wagirwa kaburimbo nyuma y’impinduka babonanye bagenzi babo batuye ku gice cya Ruyenzi-Gihara.

Baravuga ko biteguye kugira uruhare muri uyu mushinga akarere kavuga ko uzatangirana n’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Bamwe ni abatuye mu Kagari ka Kabagesera, nyuma yo kubiganiraho n’ubuyobozi bw’akarere.

Safari Gerald afite ibikorwa byakozweho mu ikorwa ry’umuhanda mu mushinga wabanje ari wo Ruyenzi- Gihara akagira n’ubutaka kuri Gihara-Nkooto ahagiye kubakwa kaburimbo nshya. Avuga ko nta we ukwiye kwinubira kuba yagira icyo yigomwa mu mishinga nk’iyi ku bw’inyungu rusange.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko ukwigomwa kw’aba baturage kudakuraho uburenganzira bwo kuba hari ibyakwishyurwa mu gihe bigaragara ko umuturage azakorwaho cyane n’umushinga.

Nkuko byavuzwe na Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Uyu muhanda biteganyijwe ko uzatangira kubakwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 muri uyu mwaka kuko ibya ngombwa byose birabana no gutamga amasoko biri ku musozo.

Uyu muhanda uhuza centre ya Gihara n’iya Nkoto ureshya na kilometero zirindwi ukaba waragenewe asaga miliyari eshatu azava ku ngengo y’imari y’Akarere ka Kamonyi.

Ubuyobozi butangaza ko nta bikorwa byinshi bizakenera ingurane. Ibi birashingirwa ku kuba ubugari bwa metero 12 ari na bwo bw’ingenzi bukenewe ngo kaburimbo yubakwe busanzwe mu mbago z’umuhanda w’itaka uhari kugeza ubu.


Alexis NAMAHORO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej