AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu Rwanda hose mu mezi 8 ya 2019 abana b'abangavu ibihumbi 15 barabyaye

Yanditswe Sep, 21 2019 17:56 PM | 14,504 Views



Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima iragaragaza ko ikibazo cyo gusambanya abana mu Rwanda gihangayikishije kubera ko nko  muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga barengaga ibihumbi 17 mu gihe mu mezi umunani gusa ya mbere y’uyu mwaka wa 2019 bamaze kurenga ibihumbi 15.

Raporo zitangwa na Minisiteri y'Ubuzima buri mwaka zigaragaza ko umubare w'abangavu basambanywa ugenda uzamuka. Muri 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y'imyaka 19 bari 17,337, muri 2018 baba 19,832 na ho muri uyu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama abangavu bari munsi y'imyaka 19 babyariye kwa muganga bari bamaze kugera ku 15,696.

Komisiyo y'Igihugu y'Abana igaragaza ko umubare w'abasambanywa ari munini bitewe nuko hari n'abandi bashobora gusambanywa ntibatwite.

Muri 2016/2017, ubushinjacyaha bwakiriye ibirego by'abasambanyije abana bari munsi y'imyaka 18 bagera ku 2,092 harimo abagabo 2,030 n'abagore basambanyije abana babahungu 62. Muri abo, abagera ku 1,285 ni bo boherejwe mu nkiko

Muri 2017/2018 hakiriwe ibirego 3,001 harimo abagabo basambanyije abana b'abakobwa 2,926 n'abagore 75  basambanyije abana b'abahungu ku buryo dosiye 1,866 ari zo zoherejwe kuburanishwa.

Muri 2018/2019 hamaze kwakirwa dosiye 3,417 harimo abagore 97  basambanyije abana b'abahungu na 3,320 basambanyije abana b'abakobwa bari munsi y'imyaka 18.

Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana avuga ko guhishira abasambanaya abana bituma kubakurikirana mu nkiko bigorana.

Mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y 'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ingingo ya 19 igaragaza ko umwana agomba kurengerwa n'Abanyarwanda, umuryango akomokamo  n'igihugu.

Na ho Ingingo ya 133 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe umwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu zinyoroshya cyaha.Iyo gusambanya umwana ufite imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga nabwo igihano kiba igifungo cya burundu.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage