Yanditswe Mar, 31 2020 13:29 PM | 28,942 Views
Icyuzi gihangano cya Ruramira mu Karere ka Kayonza mu minsi itatu kiraba cyakamijwe kugira ngo haboneke imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imibiri imazemo imyaka 26 harabuze uko ivamo.
Ibi ni ibitangazwa na Engeniyeri Nkurunziza Gilbert uyoboye igikorwa cyo gukura amazi muri iki cyuzi cya Ruramira, nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere umuyoboro munini wacukuwe kuri iki cyuzi utangiye gusohora amazi.
Umwaka ushize ni bwo hatangiye igikorwa cyo gukamya amazi mu cyuzi cya Ruramira, ariko aho kugabanuka akarushaho kwiyongera.Hakoreshwaga imashini zikurura amazi, nyuma haje gucibwa umuyoboro munini. Igikorwa kimaze ibyumweru bibiri.
Abacitse ku icumu mu Murenge wa Ruramira barimo Perezida wa Ibuka muri uyu Nziyoroshya Elisa baravuga ko icyizere ari cyose ko imibiri y'ababo igiye kuboneka igakurwamo.
Perezida wa IBUKA muri uyu murenge avuga ko muri iki cyuzi hashobora kuba harimo imibiri ibarirwa mu bihumbi 30 y'abatutsi bajugunywemo. Bakaba ari abo mu mirenge ikikije iki cyuzi ndetse n’abari barahahungiye. Kuva hatangira igikorwa cyo kuyikuramo hamaze gukurwamo imibiri ibarirwa muri 50.
AKIMANA Latifat
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru