AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mu minsi 3 icyuzi cya Ruramira kirimo imibiri y'abatutsi bishwe muri jenoside kiraba cyakamijwe

Yanditswe Mar, 31 2020 13:29 PM | 28,942 Views



Icyuzi gihangano cya Ruramira mu Karere ka Kayonza mu minsi itatu kiraba cyakamijwe kugira ngo haboneke imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imibiri imazemo imyaka 26 harabuze uko ivamo.

Ibi ni ibitangazwa  na Engeniyeri Nkurunziza Gilbert uyoboye igikorwa cyo gukura amazi muri iki cyuzi cya Ruramira, nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere umuyoboro munini wacukuwe kuri iki cyuzi utangiye gusohora amazi.

Umwaka ushize ni bwo hatangiye igikorwa cyo gukamya amazi mu cyuzi cya Ruramira, ariko aho kugabanuka akarushaho kwiyongera.Hakoreshwaga imashini zikurura amazi, nyuma haje gucibwa umuyoboro munini. Igikorwa kimaze ibyumweru bibiri.

Abacitse ku icumu mu Murenge wa Ruramira barimo Perezida wa Ibuka muri uyu Nziyoroshya Elisa baravuga ko icyizere ari cyose ko imibiri y'ababo igiye kuboneka igakurwamo.

Perezida wa IBUKA muri uyu murenge avuga  ko muri iki cyuzi hashobora kuba harimo imibiri ibarirwa mu bihumbi 30 y'abatutsi bajugunywemo. Bakaba ari abo mu mirenge ikikije iki cyuzi ndetse n’abari barahahungiye. Kuva hatangira igikorwa cyo kuyikuramo hamaze gukurwamo imibiri ibarirwa muri 50.

AKIMANA Latifat



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage