AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Mu myaka 2 ikibazo cy’amacumbi y'abatishoboye barokotse jenoside kizakemuka

Yanditswe Apr, 05 2017 17:33 PM | 3,733 Views



Ubuyobozi bw'ikigega cya leta gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, FARG, buravuga ko mu myaka 2 iri imbere ikibazo cy'amacumbi kuri iki cyiciro cy'abaturage kizaba cyakemutse ndetse n'ashaje yarasanwe. Gusa ngo harimo n'inzu zigomba gusenywa zikubakwa bundi bushya.

Umudugudu wa Bisenga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo urimo imiryango 11 yubakiwe inzu z'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Aba baturage bavuga ko bahawe izi nzu mu mwaka w'2000, ariko harimo izatangiye gusaza.

Theophile Ruberangeyo Umuyobozi  mukuru w' ikigega cya leta gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi FARG yizeza abatarasanirwa n'abatarabona aho batura ko bitarenze umwaka wa 2019 iki kibazo kizaba kirimo gukemuka.

“FARG bayigenera ingengo y'imari yo gusana amacumbi no kuyubaka tukaba dufitanye  amasezerano n'iriya minisiteri yadusabye umushinga w'imyaka 3,ubu turi mu mwaka wa mbere bari baduhaye miliyari 5 muri uyu mwaka turimo , mu ngengo y'imari y'umwaka utaha 2017-2018 batugeneye miliyari 9,umwaka uzakurikiraho 2018- 2019 nibwo twizera ko tuzaba tumaze gukemura ikibazo cy'amacumbi ,muri rusange hagasigara ayaba yaribagiranye ,turizera ko bazaduha miliyari 13 kuko muri rusange twari dukeneye miliyari 27,leta igenda iyashakisha kuburyo dufatanije n'inkera gutabara zigenda zubaka amazu meza hirya no hino iki kibazo cyizaba cyacogoye”

FARG ivuga ko kuva Jenoside yahagarikwa mu mwaka w'1994 hamaze kubakwa inzu z'abatishoboye barokotse Jenoside zisaga ibihumbi 43. Muri zo, leta yubakishijemo inzu ibihumbi 27 mu gihe izindi zisaga ibihumbi 15 zubatswe n'abafatanyabikorwa.

Ibarura ryakozwe na FARG mu mwaka w'2014 ryagaragaje ko imiryango 1687 idafite inzu zo kubamo, ariko kugeza ubu mu mwaka w'2017 Imiryango 1201 niyo isigaje kubakirwa.

Naho ibarura ryakozwe mu mwaka w'2012 ryagaragaje ko inzu 12,642 zari zarubakiwe abarokotse jenoside zari zishaje cyane zirimo n'izigiye kugwa. Bamwe mu bo zubakiwe barazisaniye abandi basanirwa na Leta. Kugeza ubu mu w'2017 Inzu 1011 ni zo zitarasanwa na leta mu gihugu hose.

FARG yongeraho ko inzu 2924 mu zari zishaje zagombaga guhirikwa zikubakwa bundi bushya ndetse ngo zarubatswe hasigaye inzu 914.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira