AGEZWEHO

  • Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...

Mu myaka 25 mu Rwanda inganda zavuye kuri 30 zigera kuri 930

Yanditswe Jul, 12 2019 10:12 AM | 13,973 Views



Abanyenganda bakorera mu Rwanda bemeza ko ari Igihugu gifite umwihariko haba mu miterere karemano yacyo ndetse no mu buryo kiyobowemo kuko ubuyobozi bukora ibishoboka ngo hanoneke isoko ryaguye ku bashoramari. Ku bw'ibyo mu Rwanda inganda zavuye kuri 30 zigera kuri 930 mu myaka 25 ishize.

Mu Rwanda kuri ubu hari inganda ziri ku rwego rwo gukora ibikoresho byoherezwa mu mahanga. Urugero ni urukora ibikoresho byifashishwa kwa muganga.

Kamariza Rosette umwe mu bayobora PharmaLab yemeza ko 60% by’ ibyo batunganya byoherezwa hanze.

Ku rundi ruhande, uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi bwa bobere n’ubworozi bw’amagweja ibyo rutunganya byifashishwa mu gukora imyenda byose rubyohereza mu mahanga. 

Umuyobozi Mukuru warwo Hee Choon YANG avuga ko icyabakuruye mu Rwanda ari ikirere cyarwo kiberanye n’iri shoramari.

Yagize ati “Ikirere cy’igihugu cyanyu ni icya mbere ku isi yose. Hano ushobora gusarura inshuro 8, ugereranyije na Korea n’u Bushinwa, ho ni inshuro 2 gusa mu mwaka ntushobora gusarura inshuro 8. Ikirere ni cyiza ubushyuhe buva kuri dogere28 kugeza kuri 15, ni bwiza rero ku bworozi bw’amagweja.” 

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (NAEB) Munyaneza Jean Marie  avuga umwihariko w’iri shoramari ry’indodo zitangwa n’amagweja ari uko ritanga akazi ku bantu benshi.

Kuri ubu kandi u Rwanda rufite uruganda rukora insinga z’amashanyarazi. Gusa ibyo rwifashisha by’ibanze biva hanze y’u Rwanda ariko umuyobozi warwo Ali Somji agaragaza ko gukorera mu Rwanda bibaha icyizere cy’isoko rigari ry’imiryango y’akarere rurimo.

Yagize ati “ Tunejejwe cyane no kuba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri ubu urakora neza,  twumvise ko na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ishaka kwinjiramo, rero biratunezeje cyane, ku birenze ibyo by’ingirakamaro kurushaho ni uko dushimira Perezida Kagame ukora ibishoboka byose ngo isoko rusange rihuriweho n’ibihugu muri Afrika ritangire gukora, nibishyirwa mu bikorwa bizatunezeza cyane. Ibi bivuze ikintu kinini kuba hari umuyobozi uba uharanira ko Igihugu kigira aho kigera cyifuza.”

Nyuma y’urugamba rwo kwibohora mu 1994, u Rwanda rwari rufite inganda zitagera kuri 30. Kugera mu 2004 cyari igihe cyo gusana izari zarangiritse no gushyiraho inshyashya, hakurikiraho icyiciro cyagejeje mu 2009 cyo kwegurira abikorera zimwe mu nganda zari iza Leta.


Kuva mu 2010 kugeza ubu habayeho kunoza amategeko, politiki n’amabwiriza bigenga uru rwego ari na ko hatangizwa ibyanya byihariye hirya no hino mu Gihugu byahariwe inganda kuri ubu bikorera ku buso bungana na ha 1000 harimo 276 z’icyanya cyihariye cya Kigali Special Economic Zone kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Muri iki cyanya cyahariwe inganda muri Kigali, hakorera abashoramari 70 na ho abandi 22 barimo kubaka inganda nshya.

Mu bindi byanya byahariwe inganda hari abashoramari 89 barimo gusaba kubikoreramo. Mu gihugu hose kuri ubu habarirwa inganda nini n’into 931.

Umusaruro mbumbe Igihugu kibona uvuye muri izi nganda wavuye ku mafaranga miliyari 93 mu mwaka wa 1997, ugera kuri miliyari 1329 mu mwaka wa 2018. Ni urwego kuri ubu rwihariye 17% by’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Mugwiza Telesphore avuga ko inganda zirimo gufasha igihugu mu kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Abashoye imari mu rwego rw’inganda bavuga kandi ko kubahuriza aho bakorera begeranye bituma hacungirwa umutekano kandi bakagezwaho ibikorwaremezo mu buryo bworoshye.

Bagaragaza uburyo bwo korohereza abashoramari nko kubafasha kwandika ibigo mu gihe kigufi cyane no kubagabanyiriza imisoro mu buryo bunyuranye nk’imwe mu nzira izatuma uru rwego rukomeza gutera imbere mu bihe biri imbere.

Gratien HAKORIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej