AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda rwakuyeho ko ubuhinzi bukorwamo n’abakene-Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Yanditswe Jan, 26 2023 19:13 PM | 5,780 Views



Ministri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente avuga kimwe mu byo u Rwanda rwakoze, ari ugukuraho imyumvire ko ubuhinzi ari urwego rukorwamo n’abakene kandi rutabamo amafaranga.

Iyi nama ibera i Dakar muri Senegal yahawe insanganyamastiko igira iti “Tugaburire Afrika: Ubusugire n’ubudahangarwa mu biribwa”,uyu ukaba wari umunsi wa 2 wayo.

Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko umugabane wa Afurika ukomeje kugarizwa n’ikabazo cy’ibura ry’ibiribwa,40% by’umusaruro uboneka ngo urangirika nyuma yo gusarura,bikaba ngo biteye isoni kubona ibyo abahinzi baba baruhiye babitakaza.

Ku birebana n’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko bimwe mu bikorwa mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, harimo gukora ku buryo urwego rw’ubuhinzi ruba urwego rukurura abifuza kurujyamo.

Yagize ati "Kimwe mu byo twakoze ni ugukuraho iyo myumvire ko ubuhinzi ari urwego rukorwamo n’abakene kandi rutabamo amafaranga, dukora ku buryo ubuhinzi buba urwego rukurura abifuza kurwinjiramo. Bimwe mu byakozwe ngo harimo gushyira ubwishingizi mu bijyanye n’ubuhinzi kugira ngo mu gihe habaye igihombo,abahinzi bashobore kubona ikibagoboka.ubwo bwishingizi ngo bukoreshwa no mu birebana n’ubworozi.Ikindi ni uburyo abakora mu bijyanye n’ubuhinzi babona inguzanyo ku nyungu iri hasi byibura munsi y’10%.Ibyo kandi bigomba kujyana no kubona ubutaka buhagije bwakorerwaho ubuhinzi."

Mu bandi bari bitabiriye iki kiganiro harimo Perezida w’ igihugu cya Sierra Leone, Julius Maada Bio wavuze ko ubusugire n’ubudahangarwa ibihugu bifite mu bijyanye na politiki n’ imiyoborere ,bikwiye no kubugira mu birebana n’ ibiribwa.

Inama mpuzahanga yiga ku buhinzi n’ ibiribwa  ku mugabane w’ Afurika ni ku nshuro ya 2 ibera i Dakar muri Senegal, iyaherukaga ikaba yarabaye mu mwaka wa 2015.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura