Yanditswe Jan, 26 2023 19:13 PM | 5,780 Views
Ministri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente avuga kimwe mu
byo u Rwanda rwakoze, ari ugukuraho imyumvire ko ubuhinzi ari urwego rukorwamo n’abakene kandi
rutabamo amafaranga.
Iyi nama ibera i Dakar muri Senegal yahawe insanganyamastiko igira iti “Tugaburire Afrika: Ubusugire n’ubudahangarwa mu biribwa”,uyu ukaba wari umunsi wa 2 wayo.
Ministri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente avuga ko umugabane wa Afurika ukomeje kugarizwa n’ikabazo cy’ibura ry’ibiribwa,40% by’umusaruro uboneka ngo urangirika nyuma yo gusarura,bikaba ngo biteye isoni kubona ibyo abahinzi baba baruhiye babitakaza.
Ku birebana n’u Rwanda, Dr Ngirente yavuze ko bimwe mu bikorwa mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, harimo gukora ku buryo urwego rw’ubuhinzi ruba urwego rukurura abifuza kurujyamo.
Yagize ati "Kimwe mu byo twakoze ni
ugukuraho iyo myumvire ko ubuhinzi ari urwego rukorwamo n’abakene kandi
rutabamo amafaranga, dukora ku buryo ubuhinzi buba urwego rukurura abifuza
kurwinjiramo. Bimwe mu byakozwe ngo harimo gushyira ubwishingizi mu bijyanye
n’ubuhinzi kugira ngo mu gihe habaye igihombo,abahinzi bashobore kubona
ikibagoboka.ubwo bwishingizi ngo bukoreshwa no mu birebana n’ubworozi.Ikindi ni
uburyo abakora mu bijyanye n’ubuhinzi babona inguzanyo ku nyungu iri hasi
byibura munsi y’10%.Ibyo kandi bigomba kujyana no kubona ubutaka buhagije
bwakorerwaho ubuhinzi."
Mu bandi bari bitabiriye iki kiganiro harimo Perezida w’ igihugu cya Sierra Leone, Julius Maada Bio wavuze ko ubusugire n’ubudahangarwa ibihugu bifite mu bijyanye na politiki n’ imiyoborere ,bikwiye no kubugira mu birebana n’ ibiribwa.
Inama mpuzahanga yiga ku buhinzi n’ ibiribwa ku mugabane w’ Afurika ni ku nshuro ya 2 ibera i Dakar muri Senegal, iyaherukaga ikaba yarabaye mu mwaka wa 2015.
Carine Umutoni
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru