Yanditswe Nov, 12 2021 16:13 PM | 71,488 Views
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu gihe cy’imyaka 5, ibikorwa 170 muri 211 by’ubucuruzi aribyo byakuwe mu nzu zagenewe guturwamo bijya ahagenewe ibikorwa by’ubucuruzi.
Ni icyemezo cyari cyafashwe mu2016 hagamijwe gushyira mu bikorwa igishushabyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Hagamijwe guteza imbere ibikorwa by'abikorera ndetse no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali, mu 2016 inama njyanama y'umujyi wa Kigali yafashe icyemezo cy'uko ibikorwa byaba ibya Leta, iby'abikorera ndetse n'imiryango itari iya leta byakoreraga mu nzu zaganewe guturwamo byakwimurirwa mu nzu zagenewe ubucuruzi, zaba izihuza abantu benshi cyangwa se iz'abantu ku giti cyabo ariko zubatse mu buryo bwo gucururizwamo.
Bamwe mu bashyize mu bikorwa iki cyemezo bagaragaza itandukaniro riri hagati y'abo bahoze bakorera ndetse n'aho bakorera ubu.
N'ubwo bimeze bityo ariko bamwe mu bashoye imari mu nyubako z'ubucuruzi zigezweho, bavuga ko ubwitabire bw'abaza gufata ibyumba muri izi nzu butaragera ku rwego rushimishije, ibintu bavuga ko bifitanye isano n'ibikorwa by'ubucuruzi bigikorera hirya no hino mu nzu zo guturamo.
Umuyobozi w'ihuriro ry'ubucuruzi mu rugaga rw'abikorera, Dr Akumuntu Joseph avuga ko abashoye imari mu nyubako zigezweho z'ubucuruzi mu mujyi wa Kigali hari ibyo bari bumvikanye na leta bikwiye gushyirwa mu bikorwa, kugira ngo babashe kwishyura inguzanyo baba barafashe bazubaka.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu mujyi wa Kigali, Jean
Rubanzangabo avuga ko n'ubwo iki cyemezo cyakomwe mu nkokora n'icyorezo
cya covid 19, ku bufatanye n'abikorera
ngo bigiye gushyirwamo imbaraga
Iki cyemezo cyafashwe mu 2016, mu mwaka w'ingengo y'imari ya
2019/2020 ibikorwa by'ubucuruzi byagombaga kwimuka byari 211, ibyimutse ni 170
ibindi 35 bivugurura inzu byakoreragamo ziba iz'ubucuruzi, ni mu gihe ibindi 6
byongerewe igihe kubera impungenge byagaragaje.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru