AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Mu myaka 5 u Rwanda rwahaye DRC miliyari 1,2 kubera ingagi zayo zahimukiye

Yanditswe Nov, 12 2019 15:43 PM | 10,386 Views



Mu myaka 5 ishize Leta y'u Rwanda imaze gushyikiriza iya Congo-Kinshasa amafaranga y'u Rwanda asaga miliyari imwe na miliyoni 200 kubera umuryango w'ingagi w'icyo gihugu umaze hafi imyaka 15 wimukiye ku ruhande rw'u Rwanda.

Ni mu gihe hashize ukwezi kurenga umuryango w'ingagi z'u Rwanda nawo wimukiye ku ruhande rwa Uganda.

Ingagi zo mu misozi miremire, ni umwihariko w'agace k'ibirunga kazwi nka ‘Virunga massive’, gahuriweho n'ibihugu by'u Rwanda, Uganda na DRC.

Ni inyamaswa ziteye amatsiko, k'uburyo amashyushyu aba ari yose ku bagiye kuzisura ku nshuro ya mbere.

Mu byo ingagi zihuriyeho n'abantu, harimo kubaho bishingiye ku miryango kuko buri yose igira umuryango ibarizwamo.

Kugeza ubu mu miryango y'ingagi isurwa na ba mukerarugendo basura pariki y'igihugu y'ibirunga, harimo n'uwitwa Kwitonda waturutse muri RDC mu myaka 15 ishize.

Umuyobozi wa Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, Uwingeri Prosper, avuga ko u Rwanda rumaze guha DRC miliyoni n'ibihumbi 300 by'amadorali ya USA, ni ukuvuga asaga miliyari imwe na miliyoni 200 z'amafaranga y'u Rwanda nk’uko biteganywa n'amasezerano ibihugu by'u Rwanda, Uganda na DRC bifitanye, avuga ko cyaba igihugu ingagi zikomokamo n'icyo zimukiyemo bigabana amadevize azitangwaho buri ruhande rugatwara 50%.

Yagize ati ‘‘Ino parike tuyihuriyeho ari ibihugu 3, muri make turavuga ngo ingagi ziyibamo kimwe n'izindi nyamaswa nta mupaka zizi. Nko mu myaka 5 cyangwa 6 ishize twahaye DRC arenga miliyoni y'amadorali; buri mwaka cyangwa buri kwezi uko uwo muryango tuba twawukoresheje niko tugabana n'ayo mafaranga. Aho twatangiriye ayo masezerano muri 2006 buri mwaka twagiye tugabana, bityo bivuze ko n'iyo group ivuye mu Rwanda ikajya muri DRC cg Uganda birongera bikagenda bityo’’.

Uwingeri avuga kandi ko yizeye ko igihugu cya Uganda cyizashyira mu bikorwa ayo masezerano, nyuma yaho umuryango w'ingagi 17 zikomoka mu Rwanda witwa Hirwa nawo wimukiye mu gice cya Uganda, ukwezi kurenga kukaba kwirenze.

Ati ‘‘Amasezerano arahari kandi nk’uko twatanze urugero nta gihugu cyari cyagaragaza ko amasezerano abangamye. Nta mpungenge rwose ndetse tuzajya no kubafasha kuzimenyereza no kumenya izo ari zo kuko aho zigiye ntabwo bahita bamenya ngo iyi ni iyihe. Turabikora rero byose biri muri ayo masezerano noneho no gusangira umutungo bigakurikira.’’

Parike 3 z'ibihugu by'u Rwanda, Uganda na DRC zihuriye ku birunga zifite ubuso bwa km2 zisaga 2000. Kugeza ubu zibarirwamo ingagi zisaga 600, aho u Rwanda rwihariye izirenga 50% cyakora ku buso buto bungana na hegitari 160.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura