Yanditswe May, 20 2019 08:46 AM | 5,991 Views
Ikigo
gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) kivuga ku nzu ziciriritse (affordable houses) zigera ku bihumbi 500 zikenewe mu gihugu hamaze kuzura izigera kuri 500 gusa mu gihe
ngo izigera ku bihumbi 15 zikiri mu mishinga.
Inzu ziciriritse zigurishwa nibura nka miliyoni 17 n'igice
Urukumbuzi Affordable Housing Company iyobowe na Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai yubatse inzu 247 zirimo ibyiciro bitandukanye birimo n'iza miliyoni 17 n'igice ndetse na companyi ABADAHIGWA y'inkeragutabara imaze kubaka izigera kuri 32 zubatswe mu buryo bw'inzu 4 muri imwe (4 in one) nazo zaguzwe ku mafaranga miliyoni 18.
Nsabimana Jean, Umuyobozi wa Kompanyi Urukumbuzi Affordable Housing agira ati:
"Hamwe ubushize hajyaga havamo inzu imwe twagerageje uko iriya nzu uyireba ituwemo n'imiryango 8 umuntu wese akaba afite iyo nzu y'ibyumba 3 , salon, douche 2 n'igikoni cy'imbere , akagira na parking y'imodoka ye kumafaranga miriyoni 20 ngirango murebye uko yubatse no kuntu muyireba twagerageje gukora ibishoboka turebe ko twagabanya ikiguzi ibintu byose tubishyiramo imbaraga ariko buri wese abone aho acumbika"
Umukozi ushinzwe inzu ziciriritse mu kigo gishinzwe imiturire mu Rwanda, Leopold Uwimana avuga ko kugeza ubu hamaze kuzura inzu 500 ku nzu zigera ku bihumbi 500,000 ziciriritse zicyenewe mu gihugu. Avuga ko ku ikubitiro ba rwiyemezamirimo b’abanyarwanda aribo barimo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda kuko imyinshi muy'abanyamahanga itinda mu nyigo.
Leopold Uwimana, umukozi ushinzwe inzu ziciriritse mu kigo gishinzwe imiturire mu Rwanda agira ati:
"Imibare y'inzu zigikenewe uracyari mwinshi urabona ugera mu bihumbi 500.000 ariko ni ibintu bikorwa buhoro buhoro kubera Leta siyo yubaka ahubwo ifatanya n'abashoramari kugirango aribo bashyira mubikorwa iyo gahunda ariko nkubu aho iyo porogaramu itangiriye hari inzu 500 zimaze kubakwa ariko ubu hari n'imishinga y'inzu zigera ku bihumbi 15.000 imwe iracyari mu nyigo ariko hari nindi yatangiye kubakwa ariko ayo 500 niyo wagera kuri terrain ukabona."
Ibikorwa remezo nk'imihanda yo mu midugudu, amashanyarazi ndetse n'amazi bikorwa n’ikigo cy'imiturire mu Rwanda bigatuma izi nzu zihenduka ku kigero cya 70% kuburyo zihabwa abaguzi ku nyungu ya 11%.
Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda kivuga ko muri rusange inzu zigera ku bihumbi 700,000 arizo zikenewe mu gihugu hose kugirango icyuho cyo kubona abacumbi ku banyarwanda bishoboye naboroheje babe babona aho batura heza guhera mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2032
U Rwanda rufite intego yo kugeza mu mwaka wa 2024, abanyarwanda batuye mu mijyi bageze kuri 35% bavuye ku kigero cya 20% u Rwanda ruriho ubu naho 70% nabo batuye neza mu midugudu kuburyo iyi gahunda izatuma iyi ntego igerwaho.
Inkuru ya Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru