Yanditswe Jun, 24 2019 09:51 AM | 6,475 Views
Mu rukerera rw'uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye inkura z'umukara eshanu.
Ni inkura zavukiye mu burayi aho zakoze urugendo rwa km 6.000 kugira ngo zigere mu Rwanda, zikaba zageze i Kigali sa cyenda za mu gitondo
Kuba izo nkura zizanywe mu Rwanda RDB ivuga ko ari igikorwa kijyanye n’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe rya EAZA (European Association of Zoos and Aquaria) rishinzwe korora inyamaswa na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’African Parks gishinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera ari na yo pariki izaba ishinzwe kuzitaho no kuzifata neza.
Igikorwa
cyo kuzana izindi nkura mu Rwanda nk’impano ihawe RDB, kikaba kije gikurikira
izindi nkura zagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ku nkunga ya Fondasiyo Howard
Buffet, nyuma y’Intare zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu 2015.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko kuba izo nkura zije mu Rwanda by’umwihariko muri Pariki y’Akagera ari amateka, akaba n’ikimenyetso kiza mu birebana n’ubukerugendo cyane ko ubwoko bw’inyamaswa zari zaratangiye gukendera zigenda zigaruka.
RDB ivuga ko inkura izo
nkura nizimara kugera muri pariki y’Akagera zizabanza gushyirwa ahatandukanye n’aho
izindi zavanywe muri Afurika y’Epfo zashyizwe. Ngo zizabanza kuba ahantu
hazitiye, hanyuma izizazikomokaho zizarekurirwe muri Pariki kuko zo zizaba
zishobora kuyibamo ku buryo bworoshye.
Izi nkura z'umukara zigizwe n'ingore 3 n'ingabo 2, zije zisanga izindi 19 zari zarazanywe mu Rwanda ziturutse muri Afurika y'Epfo mu 2017 ku nkunga y'ikigega Howard Buffet.
Izi nkura z'umukara zisigaye hake ku isi aho iz'ubu bwoko zibarirwa kuri 900 gusa arizo zisigaye kw'isi gusa!
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru