Yanditswe Jun, 24 2019 09:51 AM | 6,470 Views
Mu rukerera rw'uyu wa mbere u Rwanda rwakiriye inkura z'umukara eshanu.
Ni inkura zavukiye mu burayi aho zakoze urugendo rwa km 6.000 kugira ngo zigere mu Rwanda, zikaba zageze i Kigali sa cyenda za mu gitondo
Kuba izo nkura zizanywe mu Rwanda RDB ivuga ko ari igikorwa kijyanye n’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe rya EAZA (European Association of Zoos and Aquaria) rishinzwe korora inyamaswa na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’African Parks gishinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera ari na yo pariki izaba ishinzwe kuzitaho no kuzifata neza.
Igikorwa
cyo kuzana izindi nkura mu Rwanda nk’impano ihawe RDB, kikaba kije gikurikira
izindi nkura zagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ku nkunga ya Fondasiyo Howard
Buffet, nyuma y’Intare zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu 2015.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko kuba izo nkura zije mu Rwanda by’umwihariko muri Pariki y’Akagera ari amateka, akaba n’ikimenyetso kiza mu birebana n’ubukerugendo cyane ko ubwoko bw’inyamaswa zari zaratangiye gukendera zigenda zigaruka.
RDB ivuga ko inkura izo
nkura nizimara kugera muri pariki y’Akagera zizabanza gushyirwa ahatandukanye n’aho
izindi zavanywe muri Afurika y’Epfo zashyizwe. Ngo zizabanza kuba ahantu
hazitiye, hanyuma izizazikomokaho zizarekurirwe muri Pariki kuko zo zizaba
zishobora kuyibamo ku buryo bworoshye.
Izi nkura z'umukara zigizwe n'ingore 3 n'ingabo 2, zije zisanga izindi 19 zari zarazanywe mu Rwanda ziturutse muri Afurika y'Epfo mu 2017 ku nkunga y'ikigega Howard Buffet.
Izi nkura z'umukara zisigaye hake ku isi aho iz'ubu bwoko zibarirwa kuri 900 gusa arizo zisigaye kw'isi gusa!
Kuvuka k'umutwe witwaje intwaro ugamije kurwanira uburenganzira bwabo ntibikwiye kwitirirwa u R ...
Mar 18, 2024
Soma inkuru
Ihuriro ry'Abadepite bo muri ICGLR basabye ko hashakwa umuzi w'ikibazo kiri muri RDC
Feb 26, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’inama iyoboye inzibacyuho muri Sudan
Feb 26, 2024
Soma inkuru
Abantu 5 bamaze gutabwa muri yombi bazira kwangiza Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Jan 20, 2024
Soma inkuru
Ba ofisiye bo mu Ngabo z'u Rwanda n'abandi bafite amapeti atandukanye basoje imyitozo bari ...
Jan 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony Blinken
Jan 16, 2024
Soma inkuru
Abasesenguzi ba Politiki muri aka Karere baragaragza icyaba umuti w'ibibazo bikomeje kuhagaraga ...
Jan 15, 2024
Soma inkuru
Iran: Abantu 100 biciwe mu muhango wo kwibuka Qassem Soleimani
Jan 03, 2024
Soma inkuru