AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mufti w'u Rwanda yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n'ibikorwa by'ubugiraneza

Yanditswe May, 02 2022 15:57 PM | 64,234 Views



Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasabye abayislamu gukomeza kurangwa n'ibikorwa by'ubugiraneza bitari gusa mu gihe cy'igisibo, ahubwo bikabaranga ibihe byose. 

Yanabakanganguriye kwitabira umurimo no kuwunoza, mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za Covid19 ku bukungu.

Kuri uyu munsi mukuru abayislamu basoje igisibo gitagatifu cy'ukwezi kwa Ramadhan, bashimye imbaraga leta y'u Rwanda yashyize mu guhangana n'icyorezo cya Covid19, bakaba bongeye guhurira hamwe bizihiza uyu munsi mukuru. 

Saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Mbere hirya no hino mu gihugu, abayislamu bazindukiye mu isengesho bashima ko Imana yabashoboje gusoza igisibo gitagatifu cy'ukwezi kwa Ramathan.

Hari hashize imyaka 2 ku munsi mukuru nk'uyu abayislamu badaterana ari benshi kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19, gusa kuri iyi nshuro kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hari hateraniye abarenga ibihumbi 5.

Ndizeye Djihad ati "Ni ibyishimo byinshi kuko hari hashize imyaka ibiri tudasenga, iri sengesho ariko ubu twabashije kurisenga ni ibyo gushimira Imana."

Nyirasafari Saitun ati "Nta muntu uri hano bitashimishije kuko ubu hari abo tutabonanaga twabonanye kandi byose ni ukubera Imana."

No ku musigiti wa Mar'wa mu Mujyi wa Kigali, hari abarenga ijana basangiriye hamwe, biganjemo abinjiye vuba idini ya Islamu, gusangira nabo ngo ni uburyo bwo kubagarariza urukundo.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana yasabye abayislamu gukomeza kurangwa n'ibikorwa by'ubugiraneza bitari gusa mu gihe cy'igisibo ahubwo bikabaranga ibihe byose. Yanabanganguriye kwitabira umurino no kuwunoza mu rwego rwo guhangana n'ingaruka za Covid19 ku bukungu.

"Gukunda umurimo nibyo bituma uhorana n'ibyishimo mu gihe ntacyo ukora ngo kikwinjirize ntiwahora wishimye, ni ngombwa rero gushishikarira umurimo dore ko duhuye n'ibibazo bya Covid19 byatumye umusaruro w'ibyo dukora ugabanuka, rero navuga nti mwemere ntimugoheke ariko mukore byinshi bizabafasha mu bihe bizaza."

Yasabye abayisilamu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid19, muri gahunda zabo zose kandi bakanitabira kwikingiza byuzuye.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama