Yanditswe Apr, 15 2021 08:33 AM | 20,503 Views
Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko Mufulukye Fred aba umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS asimbuye Bosenibamwe Aimé uherutse kwitaba Imana.
Hari hashize iminsi Mufulukye wari guverineri w'Intara y'Iburasirazuba mu gihe cy'imyaka itatu n’amezi arindwi, asimbuwe na Gasana Emmanuel.
Muri iyi nama kandi DCGP Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS asimbuye CGP George Rwigamba.
DCGP Marizamunda yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, naho George Rwigamba yari kuri uyu mwanya kuva muri Werurwe 2016.
Mu nzindi mpinduka zabaye muri RCS, Jeanne Chantal Ujeneza wari Komiseri Mukuru wungirije yagizwe Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Imari.
Rtd CP Ntirushwa Faustin we yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco.
Mufulukye Fred agiye kuyobora NRS asimbuye Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo, witabye Imana tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.
Bosenibamwe yari umuyobozi w’iki kigo kuva mu 2017.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru