AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Muhanga: Amabuye adasanzwe akorwamo imitako, intego ni ugukora amakaro

Yanditswe Feb, 19 2021 07:33 AM | 79,313 Views



Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko uko ubushakashatsi bugenda bwiyongera ari na ko urwego rwo kongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda rurusahaho kuzamuka.

Muri aka karere hari uruganda rutunganya amabuye asanzwe yubakishwa akabyazwa imitako hakaba hari igitekerezo cyo kuyakoramo amakaro.

Ni amabuye biboneka ko asanzwe akoreshwa mu bwubatsi usibye ko yo afite ibara ry’umutuku wijimye. Benshi bashobora kuba basanzwe bayabona ariko batazi ko yabyazwa undi musaruro nk’uko bamwe mu baturage babivuga.

Muri aka karere hamaze gutangizwa uruganda ruconga aya mabuye ku ngano yose rwifuza, atunganywa ku gipimo cyo hejuru ya 50% akabona koherezwa mu gihugu cy’u Bushinwa ariko hanatangiye gahunda yo kunononsora aya mabuye ku buryo ibiyabyazwamo bitunganyirizwa mu Rwanda bikarangira ndetse bikahacururizwa cyangwa bikoherezwa hanze bitunganije.

Abahagarariye ALTM Industrial Development Limited itunganya aya mabuye basobanura ko ibikorwa byose byibanda ku byo isoko ryifuza.

Imitako y’ingeri zinyuranye, ibikoresho by’imirimbo(bijoux) ni byo bibyazwa muri aya mabuye azwi ku kabyiniriro k’amabengeza (Amethyste). Abagera ku 120 bamaze kubona akazi muri uru ruganda kandi basobanura ko n’ubwo rutari rwamara igihe kinini batangiye kubona ku mafaranga ava mu musaruro warwo.

Amabuye yakirwa n’uru ruganda rufite ishoramari rya miliyari 2 rya miliyoni 2 z’amadolari (hafi miliyari 2 z’amanyarwanda) avanwa mu turere tw’intara y’Iburengerazuba n’iy’amajyepfo, ubushakashatsi kuri aya mabuye burakomeje n’ahandi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko kwiyongera kw'ibitekerezo byongerera agaciro ibikomoka mu Rwanda bigenda bifata indi ntera izamura ubukungu.

Usibye ibikoresho byifashishwa mu mitako n’imirimbo bitunganywa n’uruganda ALTM industrial Development Limited, hari n’igitekerezo cyo kubyaza amakaro aya mabuye adasanzwe; kohereza hanze ibikoresho birangiye neza ikaba ari inyungu kuko bituma ikiguzi ku isoko kizamuka kurusha kohereza ibizongera gutunganywa.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #