AGEZWEHO

  • Sena ihangayikishijwe n'impanuka zo mu muhanda zikomeje kwica benshi – Soma inkuru...
  • Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w'Ubuzima – Soma inkuru...

Muhanga: Hakenewe umushinga munini wo kuvana ingo 4600 mu manegeka

Yanditswe Nov, 19 2022 18:49 PM | 412,519 Views



Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hakenewe umushinga munini wo gutuza abaturage bakiri mu manegeka. Dr Bizimana Jean Damascene imboni y’akarere arizeza ubuvugizi muri gouverinoma.

Amezi y’imvura ni cyo gihe impungenge ku buzima bw’abatuye nabi ziyongera.

Gusa buri mwaka w’ingengo y’imari hari umubare w’ingo zicyemurirwa ikibazo cy’imiturire ariko umubare w’izikeneye ubufasha uracyari hejuru ndetse urasumba ubushobozi bw’akarere. Ubu zirabarirwa mu bihimbi bine na magana atandatu.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko imirenge ya Nyabinoni na Rongi ari yo ifite abaturage benshi bakeneye kwimurwa. Ibi na none ariko biterwa n’imiterere y’aka karere igizwe na 63% by’imisozi miremire, kugeza ubu buso bukaba bwugarijwe n’ibibazo by’isuri n’amanegeka.

Dr Bizimana Jean Damascene nk’imboni y’akarere avuga ko iki ari ikibazo kigiye gukorerwa ubuvugizi muri guverinoma.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bwamaze gutoranya ibyanya byo guturwaho bigera ku 135 mu mirenge yose, hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka. Aha hashobora gutegurirwa umushinga mugari w’umudugudu watuzwamo ingo nyinshi kimwe n’uko uwashaka kubaka ku giti cye ari ho yagana mu rwego rwo gukumira ikibazo cyo gutura mu manegeka.

Alexis NAMAHORO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ndayisaba utuye i Muhanga yagaragaje ubuhanga afite mu gukora robots

Imiryango 560 muri Muhanga yemerewe uburenganzira bwandikwa mu bitabo by’i

Abaturage 123 bo muri Muhanga bemerewe kongera kwandikwa mu bitabo by'irang

Isura nshya ya Muhanga na Huye kubera imihanda ya kaburimbo

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi muri Muhanga gukora ibyo bashinzwe badakor

Muhanga: Amabuye adasanzwe akorwamo imitako, intego ni ugukora amakaro