AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Muhayimana ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye kuburanishwa i Paris

Yanditswe Nov, 22 2021 16:30 PM | 63,435 Views



Kuri uyu wa Mbere, Urukiko rw'i Paris rushinzwe imanza nshinjabyaha, (Cour d’assises de Paris) rwatangiye kuburanisha Muhayimana Claude, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Muhayimana wari umushoferi wa Guest House de Kibuye ubwo Jenoside yabaga, ashinjwa kuyigiramo uruhare binyuze mu kuba yaratwaraga Interahamwe zagabye ibitero bitandukanye muri Perefegitura ya Kibuye, bigahitana ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cy’ishuri i Nyamishaba, mu misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero ndetse no muri stade Gatwaro.

Byagabwe hagati ya Mata na Kamena 1994, ari nayo mezi atatu Jenoside yakozwemo igahitana Abatutsi barenga miliyoni.

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. 

Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura