AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Mukakarangwa wa PCD na Mugisha wa Green Party batorewe kuba abasenateri

Yanditswe Sep, 25 2020 11:26 AM | 74,139 Views



Ihuriro ry’Igihugu Nyungurabitekerezo ry'imitwe ya Politiki kuri uyu wa 4 ryatoye abazarihagararira muri  Sena rinatora umuvugizi w'iryo huriro n'umwungirije.

Abatowe nk’abasenateri b’ihuriro ni Mukakarangwa Clotilde wo mu Ishyaka riharanira demokarasi ihuza Abanyarwanda-PDC wagize amajwi 36 na Mugisha Alexis wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR wagize amajwi 34.

Ni amatora yabaye ku bwumvikane bw'abagize iri huriro ubwabo, hatiriwe hazamo izindi nzego zirebwa n’amatora nk'uko bisobanurwa na Burasanzwe Oswald, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iri huriro:

Abitabiriye aya matora ni abayoboke b'imitwe ya politiki 11 bagize inama rusange y'ihuriro ry'imitwe ya politiki, aho buri mutwe uba uhagarariwe n'abayoboke 4.

Amadosiye y’aba batowe azashyikirizwa urukiko rw'ikirenga ruyemeze, mbere y'uko barahirira ku myanya y'abasenateri.

Aba basenateri 2 hamwe n’abandi 4 bazashyirwaho na Perezida wa Republika, bazajya mu mutwe wa Sena mu kwezi gutaha kwa 10 ubwo abo bazasimbura abazaba barangije manda yabo.

Iri huriro kandi ryatoye umuvugizi mushya ari we Uwera Pélagie, wo mu ishyaka riharanira demokarasi n'imibereho y'abaturage-PSD akaba asimbuye Munyangeyo Théogène wo muri PL. Yizeza ko azashyira ingufu mu guhuriza hamwe ibitekerezo byubaka igihugu.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage