Yanditswe Jan, 03 2020 08:43 AM | 1,646 Views
Umwaka ushize wa 2019 abantu barenga 760 bafatiwe mu cyaha cy’ubwambuzi bushukana. Abenshi mu bashukwa bizezwa guhabwa serivisi zirimo kubona akazi, impushya zo gutwara ibinyabiziga cyangwa gufungura abantu babo baba bafunze bakurikiranweho ibyaha binyuranye.
Mukaleta Beatrice ni umwe mu bahuye n’abatekamutwe bamwambuye ibihumbi 210.000. Nyuma yo kumubwira ko bari bufungure umugabo we wari wafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatirwa mu makosa.
Uyu mukecuru aherutse kubwira abayobozi bari basuye Akarere ka Gicumbi, barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, ko hari abamushutse bituma agurisha isambu kugira ngo umuntu we atajyanwa muri gereza nkuru.
Uwamusabaga amafaranga ngo yamubwiraga ko ayobora Sitasiyo ya Polisi ya Mulindi.
Nyamara nyuma yo gukora iperereza ngo baje gusanga uwiyitaga komanda wa sitasiyo ya Mulindi yari umutekamutwe wo mu ntara y’amajyepfo nk’uko ukuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru abivuga.
Kubera iki kibazo cyasize uyu muryango mu bukene kandi cyarashoboragha kuwukururamo amakimbirane byabaye ngombwa ko ufashwa hakusanywa amafranga, mu gihe hagishakishwa uyu mutekamutwe.
Umuvugizi
wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko umuntu ubaka amafaranga ayo
ari yo yose muri serivisi itangwa na polisi bagomba kugira amakenga.
Bonaventure CYUBAHIRO
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru