AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

Muri 2021 inguzanyo za banki zazamutse ku gipimo cya 28,7%

Yanditswe Feb, 19 2022 22:07 PM | 73,131 Views



Abikorera bo mu Rwanda basobanura ko kuba harashyizweho ikigega nzahurabukungu byatumye banki zikomeza kuborohereza kugira ngo be kugira ibihombo.

Ni mu gihe abasesengura ibijyanye n'ubukungu bagaragaza ko kwiyongera kw'inyungu z'amabanki bitanga icyizere ku kwiyongera kw'abakorana nazo.

Raporo y'ibikorwa bya Banki Nkuru y'u Rwanda byo mu mwaka ushize wa 2021, igaragaza ko urwego rw'amabanki y'ubucuruzi rwari ruhagaze neza kuko nk'inguzanyo zahawe abikorera ugereranyije n’umusaruro mbumbe w'Igihugu zazamutse ku gipimo cya 28.7% ugereranije na 26.4% zariho mu mwaka wa 2020.

Urwunguko rw’amabanki kandi rwavuye kuri miliyari 33 mu mwaka wa 2020 rugera kuri miliyari 56 mu mwaka ushize wa 2021.

Ikigega nzahurabukungu cya miliyari 100 cyashyizweho kugira ngo kigoboke abikorera kiri mu byafashije ishoramari kongera kwiyubaka mu mwaka ushize nk'uko bamwe mu bikorera bibivuga.

Muri rusange banki z'ubucuruzi zavuguruye inguzanyo zifite agaciro ka miliyari 1011 Frw zingana na 37% by’inguzanyo zose zatanzwe, na ho miliyari 766.6 Frw zingana na 28.5% z’ inguzanyo zose zavuguruwe kubera icyorezo cya covid 19, mu gihe miliyari 561.3 Frw 20.6% by’inguzanyo zose zasubukuye kwishyura uko bisanzwe. Nanone ariko miliyari 215.3Frw ni ukuvuga 7.9% by’inguzanyo zose ziracyari mu gihe cy’ubwihanganirwe."

Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Namara Hannington avuga ko amabanki y'ubucururzi yakomeje kwihanganira abakiliya kugira ngo imikoranire y'impande zombi ikomeze n'ubwo icyorezo cya Covid 19 kitari cyoroheye buri wese.

Kuba ibikorwa by'inganda n'iby'ubucuruzi muri rusange byarakomeje kugenda bifungura buhoro buhoro uko icyorezo cya Covid19 cyagendaga kigabanya ubukana ngo na byo byatumye abikorera n'abandi bakenera gukorana n'amabanki barushaho kwiyongera, binahurirana n'isubukurwa ry'imishinga inyuranye irimo n'iy'ubwubatsi. Abasesengura ibirebana n'ubukungu basanga kuzamuka kw'inyungu z'ibikorwa by'amabanki y'ubucuruzi bitanga icyizere ku kwiyongera kw'abakorana nayo mu bihe biri imbere.

Mu gihe urwego rw'amabanki rwakomeza kuzahuka yaba ari intambwe igihugu gikomeza gutera mu izamuka ry'ubukungu bwari bwaramanutse ku gipimo cya 3.4% munsi ya zero, aho imibare y'umwaka ushize yerekana ko bwazamutse ku mpuzandengo ya 10.1% ibitanga icyizere ko no muri uyu mwaka buzazamuka neza.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko