Yanditswe Jan, 21 2023 20:58 PM | 5,943 Views
Inzobere mu bwubatsi zisobanura ko gahunda yo kubaka
imidugudu ikwiye kujyana no kunoza uburyo bwo gufata amazi aturuka nzu ziri
muri iyo mudugudu kuko usibye kwirinda ko ayo mazi yatera isuri, ngo aya mazi
yajya yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’abatuye muri iyi midugudu.
Mu murenge wa Kaniga w’Akarere ka Gicumbi harimo kubakwa umudugudu wateganijwemo gufata amazi yose y’imvura azaturuka kuri izo nzu.
Ni umudugudu urimo kubakwa mu mu mpinga y’umusozi mu kagari ka Mulindi aho uzatuzwamo imiryango 60 izakurwa mu manegeka. Gusa ubwinshi bw’inzu zubakwa muri gahunda y’imidugudu ituzwamo abantu benshi, bukunze kujyana no kurekura amazi menshi aturuka muri izi nzu igihe atafashwe.
Hafi y’izi nzu harubakwa ibigega 6 bya rutura, aho buri kimwe gifite ubushobozi bwo kwakira meterocube 100 z’amazi.
Inzu zirimo kubakwa zirimo ibyiciro binyuranye kuko harimo izigeretse n’izitageretse, kandi hakabamo izifite ibyumba 3 cyangwa 2 bitewe n’umuryango izakira. Hirya no hino ahagenda hubakwa imidigudu ituzwamo abantu benshi, ni nako amazi aturukamo yiyongera akaba yateza ibibazo by’isuri.
Abakurikirana ibikorwa by’uyu mushinga bavuga ko kugira ibigega bifata amazi yose ava mu mudugudu bazanafasha mu bikorwa byo kuhira imirima y’igikoni izashyirwa muri uyu mudugudu.
Akarere ka Gicumbi kagizwe ahanini n’imisozi miremire ikunze kuba imvano y’isuri bikanateza inkangu inangiza byinshi birimo n’imyaka. Nta mibare izwi y’abantu batuye mu manegeka by’umwihariko mu mirenge igize agace k’imisozi miremire yo muri aka karere.
Umuyobozi w’ako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite avuga ko uko ubushobozi buboneka ari ko hubakwa imidugudu ifasha abatuye aka karere badashyira ubuzima bwabo mu kaga nubwo ngo abishobooye bakwiye kuhava badategereje ubufasha bwa leta.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Mulindi mu murenge wa Kaniga biteganijwe ko uzaba wuzuye mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, ukazuzura utwaye miliyari 3 na miliyoni 130, aho buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 52 z’amafranga y’u Rwanda.
Jean Claude Mutuyeyezu
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru