AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Muri Gicumbi huzuye uruganda rwa Miliyoni 400 Frw rutunganya Ifu y'ibigori rukanasya ibiryo by'amatungo

Yanditswe May, 13 2022 12:30 PM | 111,559 Views



Abahinzi n'aborozi bo mu karere ka Gicumbi, barishimira inkunga y'amafaranga asaga Miliyoni 400 Frw batewe n'Umuryango mpuzamahanga Heifer kuko ubu uruganda bubakiwe rwatangiye gusya Ifu y'ibigori, rukaba runatunganya n'ibiryo by'amatungo bityo umukamo ukaba uziyongera.

Muri 2003 binyuze muri gahunda ya Giri nka nibwo Uwera Flora yahawe inka ya mbere ayihawe n'Umuryango Heifer International, ku buryo yishimira uburyo imibereho ye n'Umuryango we yahindutse muburyo bugaragara.

Iyi nka imwe yahinduye ubuzima bwe ni imwe mu nka 8 Umuryango Heifer International wari washyikirije abaturage bo mu karere ka Gicumbi muri uwo mwaka, ku buryo ari umwe mu borozi 76,000 basaga bibumbiye muri Koperative ya IAKIB ifite uruganda rushya kawunga rukanatunganya ibiryo by'amatungo.

Ku bihumbi 40,000 bya litiro z'amata babona ku munsi, uru ruganda ngo ruzatuma umukamo wiyongera.

Perezida w'Umuryango Heifer ku rwego rw'isi, Pierre Ferrari wasuye iyi koperative aho ikorera mu karere ka Gicumbi arishimira uburyo imibereho y'abaturage igenda ihinduka bitewe n'Ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Yagize ati "Nari hano mu myaka 7 ishize kandi uruganda rwanyu rwakora ku kigero gito cyane ariko uyu munsi twabonye ko ari uruganda ruri ku rwego rwo hejuru bikaba bishimishije. Turishimira akazi gakomeye mukora kuko arimwe mu gakora ubwanyu bitewe n'inkunga ya leta ubu bufatanye rero na Heifer izana impuguke n'imari ariko akazi kenshi ni mwe mu gakora nkaba mboneyeho kubashimira akazi mukora. Ndifuza ko gusa mwigirira icyizere kuko igihe cyose muzadukenera twiteguye kubafasha."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko uruganda nk'uru rufite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi n'Ubworozi bitewe nuko uru rwego rw'ubworozi rucyugarijwe n'ikigero kinini cy'ibiryo by'amatungo bigitumizwa hanze. 

Aborozi bagiriwe inama yo gukora kinyamwuga bongera umukamo.

Uru ruganda rusigaje 10% ngo rwuzure, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yemeje ko bitarenze ukwezi ruzaba rukora neza 100%.

Kugeza ubu rusya toni 6 za kawunga mu gihe nirwuzura ruzaba rusya toni 60, rukaba kandi ubu rutunganya toni 2 z'ibiryo by'amatungo ku buryo ni rwuzura neza bateganya kugera kuri toni 20 z'ibiryo by'amatungo bityo umukamo uzarusheho kwiyongera. 

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura