AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Muri Kamena 2021 amashanyarazi aturuka kuri gaz methane yo mu Kivu azatangira kuboneka

Yanditswe Feb, 16 2021 09:30 AM | 63,527 Views



Mu gihe imirimo irimbanyije yo kubaka ibikorwaremezo bizifashishwa mu gucukura gaz mu kiyaga cya Kivu kugira ngo itunganywemo amashanyarazi, inzego zibishinzwe ziravuga ko mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka hazaboneka icyiciro cya mbere cya megawatt 15.

 Ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Nyamyumba, imirimo y’ubwubatsi bw’impombo irarimbanyije ahubatswe uruganda rwa Shema Power Lake Kivu Ltd ruzabyaza amashanyarazi gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu.

Hari kubakwa impombo zubatswe imusozi zizakira gaz, mu birometero bitanu ujya hagati mu kiyaga hashyizwe ibitembo binini mu mazi hejuru yabyo hamanikwa utumenyetso dutukura, tuburira abashobora kuba babyangiza banyuze inzira y’amazi nk’ubwato.

Ibyo bitembo bizahuzwa n’andi matiyo azamanurwa hasi mu mazi mu bujyakuzimu bwa metero zisaga 350 kuko ikiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, akaba ariho bizakurura Gaz methane bikayivangura n’amazi.

Ingenieur Sibomana Laurent avuga ko gaz yayunguruwe igatandukanwa n’amazi, izahuzwa n’ikindi gice cy’uruganda ruyihinduramo amashanyarazi.

Yagize ati “Twebwe tuzafata iyo gaz tuyohereze mu yindi tank  nini  (ikigega) ya washing tank ni ahantu dukorera kugira ngo tuyiyungurure, kuko tuba dukeneye methane gaz yonyine noneho tukayohereza mu yandi matiyo ikajya gu supplyinga andi mamashini nyuma gaz ikazicana noneho izo mashini zigakora amashyanyarazi, ayo mashyanyarazi tukayafata tukayashyira muri muyoboro wa REG”

Aha ibyo bikubiye mu cyiciro cya mbere cy’imirimo irimo gukorwa aho byitezwe ko izasozwa mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka wa 2021, kugira ngo uru ruganda ruzashobore gutanga icyiciro cya mbere cy’’ingufu zingana na megawatt 15.

Ariko uyu mushinga wose wo kubyaza gaz methane amashanyarazi witezweho gutanga megawati 56, uzubakwa mu byiciro bine bizatwara asaga miliyoni 400 z'amadorali y’amerika.

Izi ngufu nizimara kuboneka zizanyuzwa mu muyoboro mugari wa REG, ufite ubushobozi bwa KV 220, ariko mbere yo koherezwa mu baturage ukava kuri KV 220 ukajya kuri KV 30, izo ngufu zizabanza kugenzurirwa ahahurizwa amashanyarazi hubatswe transfo iri mu kagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu.

Ibi bizakemura ikibazo cy'umuriro muke n’ibura ryawo rya hato na hato nk’uko bisobanurwa na Butera Laurent umuyobozi w'ishami rya REG mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati  “Ni ukuvuga ngo niba hari amashyanyarazi twakuraga i Karongi, yatangaga ingufu mu baturage andi akava muri musanze, ni ukuvuga aho ikibazo cyabaga muri utwo turere twombi byatumaga twebwe tuyabura kuko turi kure,ariko noneho kuba twifitiye substation yacu ya Rubavu bizadufasha gukurikirana aho ikibazo cyabaye tunagikemure vuba kuko ni hafi, numva rero mu by’ukuri ku kigereranyo kiri hejuru twakwizeza abaturage ba Rubavu ko ibura ry'amashyanyarazi tugiye gutandukana na ryo.”

Imirimo yo kubaka aho izo ngufu z’amashanyarazi azaturuka muri gaz methane uzagenzurirwa muri sub-station ya Rubavu igeze ku gipimo cya 40%. Bimwe mu bikoresho by'amashanyarazi byarahagejejwe birimo amapironi, n'ibikoresho bizamura cyangwa bimanura umuriro mu rwego rwo kuwugenzura, aho icyiciro cya mbere cy’iyi mirimo cyarangiye gitwaye amafaranga arenga miliyari imwe y’amadorali.

Izi ngufu nizitangira gukoreshwa, zizakemura ibibazo by'ibura ry'umuriro ndetse no kuba muke ugatuma na bimwe mu bikoresho by'abaturage bo mu Karere ka Rubavu byangirika.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert we avuga uyu mushinga wo kuvoma gaz methane mu Kivu igatunganywamo amashanyarazi, uzatuma abaturage bose b'akarere bagerwaho n'amashanyarazi afite ingufu. Byongeye kandi uyu mushinga wabahaye akazi.

Yagize ati "Nkuko biri muri gahunda ya Guveronoma y'u Rwanda mu iterambere rirambye y'imyaka 7 tuzasoza muri 2024, mu Karere ka Rubavu dufite icyizere ko abaturage bose bazaba bafite amashyanyarazi afite ingufu zihagije akabafasha mu bikorwa by'iterambere."

Imibare igaragaza ko 73.4% by'abaturage b'aka karere ari bo bamaze kugezwaho amashanyarazi.

 Fredy RUTERANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura