Yanditswe Apr, 17 2022 15:07 PM | 31,378 Views
Abacuruza inyama
mu karere Ka Nyagatare, barishimira ko barimo kubakirwa ibagiro ry’amatungo rya
kijyambere rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi mu gihe aho bakoreraga
habagirwaga Inka 10.
Biteganijwe ko mu gihe kingana n'umwaka, iri bagiro rizuzura ritwaye miliyali 1.242 Frw.
Hashize ibyumweru bibiri ahazwi nka Mirama mu Murenge wa Nyagatare, hatangiye imirimo yo gusiza ikibanza cyizubakwamo ibagiro rishya rya kijyambere.
Ni ibagiro rizaba rifite ubushobozi bwo gutanga akazi ku bantu 50 barimo n'ababazi b'Inka, rikaba rifite kandi n’ubushobozi bwo kubaga Inka 200 n'Ihene zirenga 500 ku munsi.
Inka 27 zibagirwa mu karere ka Nyagatare kose zirangana na 20% by'ubushobozi bw'iri bagiro, aborozi bagahigira kongera uyu mubare cyane ko kuba batagiraga ibagiro rifatika byatumaga bashyira imbaraga mu bworozi bw’Inka zitanga umukamo gusa.
Mu bandi bakiranye ubwuzu iyubakwa ry'iri bagiro harimo abagurira akaboga mu mabusheri atandukanye ari mu mujyi wa Nyagatare.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere, Hategekimana Fred avuga ko iri bagiro niryuzura andi yose azahita afungwa, kandi ko nta nka izongera kuva muri ka karere ijya kubagirwa ahandi.
Maurice Ndayambaje
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru