AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mategeko

Yanditswe Aug, 10 2022 16:43 PM | 121,743 Views



Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi Nyafurika w'Irangamimerere wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyagatare, hamuritswe igitabo gishya cy'Irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mategeko.

Ababyeyi bandikishije abana muri iki gitabo bishimiye ko ubu umwana uvuka ku babyeyi batasezaranye mu mategeko, agiye kugira uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi n'uburenganzira mu guhabwa serivisi bigizwemo uruhare n'ababyeyi bombi.

Imimerere igize irangamimerere irimo ivuka, ubwenegihugu, ishyingirwa, kwitaba Imana , ugutandukana kw’abashyingiranywe, uguta agaciro kw’ishyingirwa, ukubera umubyeyi umwana utabyaye, uguhindura amazina, ukwemera umwana no kwishingira umwana ubu hakaba hanongewemo ikindi gitabo cyandikwamo abana bavutse ku babyeyi batasezaranye mu mategeko. 

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yasabye imikoranire hagati y’abaturage n’abayobozi bashinzwe iby'irangamimerere mu nzego z'ibanze, yibutsa ko igihe hakoreshejwe ikoranabuhanga, irangamimerere rizafasha abaturage kubona serivisi mu buryo bwihuse kandi bw’igihe kirekire. Aha inzego z'ibanze zikaba zisabwa gusobanurira abaturage uburyo bushya bw'ikoranabuhanga ryo kwandikisha mu irangamimerere nyuma yo gukuraho uburyo bwo kwandika mu bitabo.

Uru ruhererekane rw'izi serivisi ku muturage rwishimiwe cyane na bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare, by’umwihariko abandikishije abana muri iki gitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuga ko bigiye gukemura ibibazo by'amakimbirane mu miryango.

Uyu munsi Nyafurika w'irangamimerere wizihijwe ku nshuro ya gatanu, aho Akarere ka Nyagatare wizihirijwemo kugeza ubu kamaze kwandikisha abana bavutse umwaka ushize barenga ibihumbi 14.

Kugeza ubu kwandikisha impinja zavutse bikorwa ku kigero cya 84.2%, kwandukuza mu irangamimerere abapfuye bikorwa ku kigero gito cyane kuko mu mwaka ushize wa 2021 handukuwe gusa abagera kuri 26.2%. 

 Maurice Ndayambaje



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura